Rwamagana: Inzego z’umutekano zarashe umusore w’imyaka 22


Ahagana saa cyenda z’ijoro kuwa 15 Mutarama 2022, mu muhanda uri hagati y’ umurenge wa Mwurire na Munyiginya, mu kagari ka Ntunga mu mudugudu wa Kimbazi ho mu Ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Rwamagana,  inzego za gisirikare zarashe umusore bivugwa ko yashatse kuzirwanya, ahita ahasiga ubuzima.

Amakuru avuga ko ubwo inzego za gisirikare zari mu gikorwa cyo gucunga umutekano zabonye uyu musore ari gushaka gupakurura imodoka yari ipakiye imitwaro y’amakaro agateshwa ariko nyuma agashyamirana, arazirwanya nazo niko guhita zimurasa.

Hari amakuru kandi ko uyu musore yari asanzwe azwiho ibikorwa by’ubujura ndetse n’indi myitwarire ibangamiye sosiyete ndetse ko mu bihe bitandukanye yari yaragiye yigishwa ariko akabisubiramo.

Bivugwa kandi ko usibye iyo modoka yari ipakiye amakaro yari yabanje guteshwa nabwo imodoka yari ipakiye amabaro y’imyenda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwurire, Zamu Daniel, yatangaje ko iriya myitwarire idakwiye mu rubyiruko,  ko ahubwo bakwiriye gukura amaboko mu mufuka bagakora aho kumva ko batungwa no kwiba.

Ati “Twebwe mu murenge wa Mwurire hari ibikorwa byinshi cyane bishobora gutanga amafaranga,hari ibyanya by’inganda bikoresha abantu benshi, hari inyubako zitandukanye kuko hari santere iri mu gishushanyo mbonera abantu bubakamo irimo akazi,hari ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.Nta muntu wifuje gukora ngo abure ibyo gukora, urubyiruko rurashaka kwinjiza amafaranga umuntu atakoreye. Baza bagakora .”

Uyu wishwe yitwaga Nsabimana Evaliste, yari afiteimyaka 22, akaba yari atuye mu murenge wa Munyiginya, mu karere ka Rwamagana.

 

 

KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.