Leta ya RDC yakomorewe na ONU kugura intwaro


Akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU kafashe imyanzuro yo gukuraho kumenyesha komite ishinzwe ibihano ku ugiye kugurisha intwaro cyangwa gufasha DR Congo mu bya gisirikare, n’uwo kongerera umwaka umwe ingabo za MONUSCO. 

Ku bwiganze, abagize ako kanama batoye bashyigikira gukuraho uwo mwanzuro wemejwe mu myaka hafi 15 ishize utegeka kubanza kumenyesha komite ishinzwe ibihano “kohereza uko ariko kose kw’intwaro cyangwa ibisa nazo” cyangwa “ubufasha bwose, ubujyanama cyangwa amahugurwa bya gisirikare” kuri DR Congo.

Aka kanama ka UN ariko kagumishijeho ikomanyirizwa (embargo) ry’intwaro ku mitwe yose itari iya leta n’abantu ku giti cyabo ku butaka bwa DR Congo, nk’uko inyandiko y’uwo mwanzuro wo kuwa kabiri ibivuga.

Uyu mwanzuro wafashwe ku busabe bwatanzwe n’Ubufaransa buvuga ko bigamije gufasha DR Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu gihugu.p

Uyu mwanzuro wishimiwe na leta ya Kinshasa mu itangazo, ivuga ko ukuyeho “akarengane kabuzaga igihugu cyacu kwisanzura mu kubona ibikoresho bya gisirikare” byafasha kurinda igihugu “ubushotoranyi nk’ubw’u Rwanda rwikinze mu mutwe w’iterabwoba wa M23”.

U Rwanda ruvuga ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe wa M23 kandi nawo wavuze ko nta bufasha uhabwa n’u Rwanda.

Ibihugu byinshi bigize aka kanama, ndetse n’ibisanzwe ari ibikeba nka Amerika, Uburusiya, Ubushinwa n’Ubwongereza byashyigikiye iriya myanzuro yombi kuri DR Congo.

Anna M. Evstigneeva uhagarariye Uburusiya muri kariya kanama ka ONU yavuze ko ibihano byinshi biriho ku byerekeye intwaro ku bihugu “ntibijyanye n’uko ibintu byifashe ku rubuga”, avuga ko igihugu cye cyari cyiteguye gukuraho uriya mwanzuro kuri Congo no muri Kamena(6) ubwo uheruka gufatwaho icyemezo.

Zhang Jun uhagarariye Ubushinwa yashimye uriya mwanzuro avuga ko igihugu cye cyakomeje gusaba “gukuraho cyangwa guhindura ibihano nk’ibi” ku bihugu bya Africa.

Michel Xavier Biang uhagarariye Gabon yavuze ko uyu mwanzuro uzakuraho inzitizi zose kuri Congo zo “gusubiza bikwiriye imitwe yitwaje intwaro irimo kwiba umutungo kamere no gukora ubwicanyi ku basivile mu burasirazuba bw’igihugu”.

Undi mwanzuro nawo watowe ku bwiganze n’ako kanama ka ONU ni uwongerera umwaka umwe ingabo zayo ziri mu butumwa bwiswe MONUSCO muri DR Congo kugeza mu Ukuboza (12) 2023.

Inyandiko y’uyu mwanzuro ivuga ko izo ngabo zizakomeza kuba zigizwe n’abasirikare 13,500 hamwe n’indorerezi z’abasirikare 660, abapolisi 591 n’abandi bakozi batojwe nk’abapolisi 1,410.

MONUSCO yakomeje kunengwa ko yananiwe inshingano ifite zirimo kurinda abasivile ahari inyeshyamba kandi muri uyu mwaka muri Congo habaye imyigaragambyo ikomeye yamagana izi ngabo ngo zitahe.

Kuri uyu mwanzuro uzongerera umwaka, leta ya Kinshasa yavuze ko ikomeje ubushake bwayo bwo “gushyira mu ngiro gahunda yo kugenda buhoro buhoro kandi mu byiciro” kw’izi ngabo “ku busabe bw’abaturage ba Congo”.

Source:BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.