Perezida Kagame yahawe igihembo


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahawe igihembo n’Umuryango American Academy of Achievement, k’ubw’umuhate yagize mu guhashya icyorezo cya Covid-19.

Ibiro by’umurukuru w’igihugu, Village Urugwiro byatangaje aya makuru ku rubuga rwa Twitter bivuga ko Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cy’uko yagize umuhate mu guhashya Covid-19.

Umuryango The American Academy of Achievement wamuhaye iki gihembo, washinzwe mu 1961 na Brian Reynolds ashaka gushimira abantu bafite ibintu bikomeye bagezeho bigahindura ubuzima bwa benshi no kubahuza n’abanyeshuri ngo babigireho.

Kuwa 14 Werurwe 2020, nibwo umurwayi wa mbere wa Covid-19 yagaragaye mu Rwanda, nubwo yagaragaye muri Werurwe ariko Isi yose yari itangiye gukwiramo iki cyorezo.

Cyageze mu Rwanda rwaratangiye gukora iyo bwabaga ngo ruhashye ikwirakwira ryacyo, kimaze kuhagera hafashwe ingamba zitandukanye zo guhangana nacyo.

Ku wa 22 Werurwe 2020, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya guma mu rugo yari igamije kugabanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Nyuma y’amezi asaga abiri iyi gahunda yakuweho ariko hakazwa ingamba zo kwirinda zirimo kugabanya ibituma abantu benshi bahurira mu ruhame, ingendo zihuza intara n’umujyi, kwipimisha iki cyorezo kenshi gashoboka, koga intoki n’ibindi byari bigamije kwirinda.

Inzego z’ubuzima ku Isi ntizari zicaye kuko abahanga mu buvuzi bakoze iyo bwabaga haboneka urukingo rw’iki cyorezo. Ubwo Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima, OMS watangizaga gahunda yo gukingira u Rwanda rwabaye mu bihugu bya mbere byitabiriye.

Tariki ya 14 Gashyantare 2021, u Rwanda rwanditse amateka yo kuba igihugu cya mbere muri aka karere gitangije gahunda yo gukingira Covid-19.

Igikorwa cyo gukingira cyahereye ku bakora mu nzego z’ubuzima, abo mu nzego z’umutekano, abarimu, impunzi, imfungwa n’abagororwa, ndetse n’abafite imyaka 65 kuzamura utibagiwe abafite indwara zidakira.

Icyiciro cya mbere cyarangiye abagera ku 350,400 bahawe urukingo rwa mbere. Kuwa 29 Gicurasi 2021, u Rwanda rwatangije icyiciro cya kabiri cyo gukingira Covid-19, noneho bigera no ku bindi byiciro by’abantu barimo; abafite imyaka 60 kuzamura, abacuruzi ndetse n’abamotari.

Iki gikorwa cyakomeje nta guhagarara kugeza aho buri wese ufite imyaka 18 yakanguriwe kwikingiza, mu Ugushyingo 2021 biza kugera no ku bana bafite imyaka 12.

Hakozwe ibishoboka byose ngo inkingo zigere kuri bose nko gushyiraho site zo gukingiriraho ndetse no gukumira abatarafata urukingo kujya mu ruhame, ibi nibyo byatumye u Rwanda rubasha gukingira 60% by’abaturage mu gihe gito.

 

 

 

ubwanditsi: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.