Kugeza ubu ubwoba ni bwose mu Mujyi wa Wuhan wagaragayemo bwa mbere icyorezo cya covid-19 kuko hongeye kugaragara abantu banduye iki cyorezo, abenshi bakaba basanganywe ubwoko bwa delta. Ibi byatumye u Bushinwa bugira icyoba nyuma y’uko hongeye kugaragara abarwayi ba Covid-19 bagera kuri 300 mu minsi 10 gusa. Inzego z’ubuzima zitangaza ko ubwandu bushya buri kuboneka buri guterwa ahanini n’ubwoko bushya bwa virus ya Delta n’ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu. Igiteye impungenge ni uko ubwandu bukomeje kugaragara mu Ntara 15 zitandukanye ari nabyo bigiye gutuma Guverinoma ishyiraho ingamba zo gupima abantu…
SOMA INKURUYear: 2021
Ikihishe inyuma y’igisa n’imyigaragambyo y’abafana ba Rayon Sports
Kuri uyu wa Mbere tariki 2 kanama 2021, Komite Nyobozi ya Rayon Sports yagize inama igamije kwiga ku mibereho y’ikipe n’uburyo hazagurwa abakinnyi bashya, ariko mu gihe iyi nama yabaga, bamwe mu bafana b’iyi kipe bageze aho yabereye ku Kimihurura, bafite ibyifuzo byazamura ikipe yabo. Aba barimo abasanzwe bazwi nka Rwarutabura, Malaika, Kabulimbo, Nkundamatch, Nyamasheke, Grace, Cyumba na Sarpong. Bavuze ko bashakaga kuganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe kugira ngo bubasobanurire icyo bugiye gukora kugira ngo izitware neza mu mwaka utaha w’imikino. Umwe yabwiye itangazamakuru ati “Turifuza Rayon Sports twahoranye.” Bavuze ko…
SOMA INKURUHistorically meaningfull of nyabarongo River in the region
By NIKUZE NKUSI Diane The fact that Nyabarongo is the real source of the Nile is now undisputable, after the overdue research that was carried out in 2006 and its subsequent findings. But even without the research, many Ugandans who live on the shores of Lake Victoria and the river’s biggest beneficiaries, had reckoned with this truth in 1994 when they started seeing headless and mutilated bodies that were floating deep inside Uganda during the horrendous genocide. The same bodies went as far as the port of Kisumu, a fact…
SOMA INKURUPerezida Samia Suluhu mu Rwanda, uruzinduko rwitezweho byinshi
Kuri uyu wa mbere tariki 2 Kamena nibwo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yasesekaye i Kigali, uru ruzinduko rwe rw’imisi ibiri rukaba rwitezweho byinshi mu iterambere ry’u Rwanda. Uru ruzinduko rwa Perezida Samia, rwitezweho ko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’imikoranire agamije iterambere mu ngeri zitandukanye. Perezida Samia wagiye ku butegetsi muri Werurwe uyu mwaka wa 2021, asimbuye nyakwigendera John Pombe Magufuri, yageze mu Rwanda muri iki gitondo, akaba yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, akaba yaherukaga mu Rwanda muri 2016 akiri visi perezida ubwo yari yitabiriye inama…
SOMA INKURURuhango: Imikorere idahwitse mu bitaro bihaherereye yahagurukiwe
Minisiteri y’Ubuzima yinjiye mu kibazo cy’abakozi 14 bakora mu rwego rw’ubuzima mu Karere ka Ruhango bayigaragarije ko bareganyijwe n’ubuyobozi bakimurwa ku mpamvu zidasobamutse, n’icy’imikorere mibi ivugwa mu Bitaro by’Intara bya Ruhango n’Ibitaro by’Akarere bya Gitwe. Ku wa 19 Gicurasi 2021 ni bwo abakozi 14 bo mu rwego rw’ubuzima bimuwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango (barindwi muri bo bimuriwe mu Bitaro by’Akarere bya Gitwe bavanwe mu Bitaro by’Intara bya Ruhango, abandi batanu bimuwe mu bitaro by’Intara bya Ruhango bavanwe mu Bitaro by’Akarere bya Gitwe) ariko nyuma yaho bamwe muri bo bandikira Minisiteri…
SOMA INKURUZambia: Ibintu bikomeje guhindura isura, Perezida yashyizeho amabwiriza mashya
Kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Kanama 2021, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yemeje ko igisirikare kizafatanya na Polisi gusubiza ibintu mu buryo, hirindwa imvururu zibanziriza amatora. Muri iki gihugu hashize iminsi hari imvururu mu murwa mukuru Lusaka no mu bice by’Amajyaruguru no mu Majyepfo y’igihugu, aho abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi Patriotic Front (PF) n’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, United Party for National Development (UPND) bamaze iminsi bashyamirana ndetse rimwe na rimwe bakarwana bakoresheje imihoro, amashoka n’ibindi. Perezida Edgar Lungu kuri ubu ufite imyaka 64, yagiye ku butegetsi mu…
SOMA INKURURwanda: Icyo RBC itangaza ku gukingira abagore batwite n’abonsa covid-19
Kuva ibikorwa byo gutanga inkingo byatangira mu Rwanda abagore batwite n’abonsa ntabwo bari mu bahabwaga inkingo bitewe n’uko Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda cyavugaga ko nta bushakashatsi burakorwa ngo bugaragaze ko nta kibazo bishobora guteza ku mubyeyi cyangwa ku mwana. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yahamagariye abagore batwite n’abonsa kwikingiza Covid-19 kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko nta kibazo bagira mu gihe baruhawe. Abagore batwite n’abonsa na bo bagiye bagaragaza impungenge bafite zo kuba badahabwa urukingo rwa Covid-19 kandi bari mu bazahazwa cyane n’iki cyorezo. Umuyobozi Mukuru…
SOMA INKURURwanda: Ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko cyafashe indi ntera
Abasenateri bavuze ko ubushomeri mu rubyiruko bukomeje kuzamuka ndetse umubare munini w’imishinga yarwo ihomba rugikubita, bakaba basanga hakwiye gufatwa ingamba zikomeye. Bimwe mu byo bashingiyeho birimo ibikubiye muri raporo ya komisiyo ya sena y’imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu, yavuye mu isesengura ku bikorwa bya guverinoma muri gahunda yo guhanga imirimo. Senateri Umuhire Adrie uhagarariye Komisiyo y’Imibereho Myiza n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena, ku wa Kabiri w’iki cyumweru, yagarutse ku bipimo by’ubushomeri bigaragaza ko bwiyongereye mu rubyiruko aho bwari ku kigero cya 22.4% ugereranyije na 17.9% by’ubushomeri muri rusange ku rwego…
SOMA INKURUUbugufi bwe budasanzwe ntibwamubujije kuba icyamamare ku isi
Umuhanzi w’icyamamare muri Hip hop muri Guinée Konakry witwa Moussa Sandiana Kaba wamamaye nka Grand P ari kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye muri Afurika nyuma y’inkuru iri gucicikana ivuga ko yatandukanye n’umukunzi we. Grand P ufite ubugufi budasanzwe muri Weekend ishize nibwo byatangajwe ko yatandukanye na Eudoxie Yao wo muri Côte d’Ivoire, bari bamaze umwaka urenga bakundana. Eudoxie Yao usanzwe ari umunyamideli akaba n’umuririmbyi ni we wagaragaje ko yatandukanye n’umukunzi we kuri Facebook. Yaranditse ati “ Nshaka kubatangariza ko nta mukunzi mfite, kandi ntabwo ndi ku…
SOMA INKURUYiyemeje gukora ikinyuranyo cy’uwo yasimbuye wahakanaga Covid-19 muri Tanzaniya
Ibiro bya Perezida wa Tanzania, byatangaje ko Samia Suluhu uyobora iki gihugu ari mu bazaherwaho bahabwa inkingo za COVID-19, ubwo zizaba zitangiye gutangwa. Biteganyijwe ko Perezida Samia Suluhu azakingirwa ku wa 28 Nyakanga 2021. Tanzania igiye gutangira gukingira abaturage bayo nyuma y’uko ku wa 24 Nyakanga yakiriye inkingo za mbere yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri COVAX. Kwemera gukingirwa COVID-19 kwa Samia Suluhu ni indi ntambwe ateye mu kugaragaza ubushake afite mu kurwanya iki cyorezo cyane ko ku butegetsi bw’uwo yasimbuye, John Pombe Magufuli, Tanzania yagiye inengwa…
SOMA INKURU