Bivugwa ko yaramaze iminsi afungiye muri USA, yagaragaye mu Rwanda


Kuri uyu wa gatatu tariki 2 Gicurasi 2024, nibwo Semuhungu Eric wiyemerera ko ari umutinganyi ndetse ntatinye no kubigaragaza ku mbuga yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

Semuhungu wari umaze igihe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,byavuzwe ko yavuyeyo yirukanywe, nyuma y’igihe kinini yari amaze yarabuze ku mbuga nkoranyambaga, aho byavuzwe ko yari yaratawe muri yombi.

Nta kintu Semuhungu yavuze kuri iyi ngingo ubwo yashyiraga hanze andi mashusho, amwerekana ari muri Kigali Serena Hotel ari naho acumbitse.

Bivugwa ko yaziraga kuryamana n’umwana w’umuhungu ukiri muto, yarangiza agafata ayo mashusho akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga asanzwe afiteho izina rikomeye.

Byavuzwe ko Semuhungu yakatiwe n’inkiko zo muri Amerika gufungwa imyaka 25, icyakora agasigarana amahitamo yo gutaha iwabo mu Rwanda ku bashake bwe, bitaba ibyo ubwo akaguma inyuma y’umunyururu iyo myaka yose.

Byemezwa ko Semuhungu yajuririye icyo cyemezo amezi menshi ariko bikanga. Icyakora kuko nta cyaha yakoreye mu Rwanda, niyo mpamvu yagaragaye atambaye amapingu ubwo yageraga i Kigali.

Semuhungu kandi yari afite undi mugabo umushinja kuba yaramuhohoteye, ubwo yari yagiye kumusura muri Leta yari atuyemo, ari naho uwo mugabo nawe yifuzaga kwimukira.

Umugabo umushinja yitwa Gift akaba Umunyarwanda. Yavuze ko bamaze gusangira inzoga no gusinda, ari bwo Semuhungu yatangiye gukora ibi bikorwa byo kumuhohotera. Ikibabaje ngo ni uko Semuhungu nabwo yafashe ayo mashusho, akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Nagiye kumusura nk’inshuti yanjye bisanzwe kuko nashakaga kwimukura muri Leta yari atuyemo, twaranyweye turasinda, ambwira ko niba nifuza kuba icyamamare nakwemera gusomana nawe, ari nabyo abantu babonye.”

Icyakora bitewe n’uko uyu mugabo nawe yari afite ibindi bibazo, yavuze ko yirinze kujya kuri Polisi birangira atareze Semuhungu. Benshi bakekaga ko ikirego cy’uyu mugabo ari cyo cyashyize Semuhungu mu bibazo.

Yongeyeho ati “Byarambabaje cyane ku buryo icyo gihe nari ngiye kumuhamagarira Polisi ariko kuko ntari ndi muri Leta yanjye, kandi mfite n’akandi kabazo iyo mbikora nanjye bari kumfunga. Njye naragerageje ndataha, nyuma yo kugera mu rugo yansabye imbabazi birarangira.”

Semuhungu yasezeranyije abakunzi be ko bazagira igihe cyo kuganira, ikiganiro gishobora kuzatanga amakuru y’inyongera kuri ibi byibazwa byose.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI:umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.