Muhanga: Hakomeje kuboneka imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi


Nyuma y’aho  imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ibonetse ahari hari gusizwa ikibanza kizubakwamo inzu y’ababyeyi n’inyubako yari igiye kubakwa ngo ijye yigishirizwamo abaganga, ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Muhanga buratangaza ko kugeza ubu hamaze kuboneka imibiri isaga 981.

Ni nyuma y’uko hari hashize ibyumweru bibiri ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Ibuka muri Muhanga buri mu bikorwa byo gushakisha iyi mibiri aho byahagaritswe ku wa 25 Gicurasi 2021. Hamaze kuboneka imibiri 981.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yavuze ko ibikorwa bibaye bisubitswe ariko bakomeje gushakisha amakuru y’ahandi hashakishirizwa imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside no kuzakomeza gushakisha mu mashyamba ya Kabgayi nk’uko byagiye bigarukwaho na benshi mu baharokokeye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati “Nibyo twabaye dusubitse ibikorwa byo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakicirwa i Kabgayi ariko aho twagiye tubona hose ko hakwiye gushakishirizwa twarahashakishirije ndetse tubona ko n’imbago z’iki kibanza zishobora kuba zibitse abacu.”

Yakomeje agira ati “Tuzakomeza gushaka uburyo bwo gushakisha muri aya mashyamba ya Kabgayi tugendeye ku makuru yagiye atangwa n’abarokotse bari bahungiye aha i Kabgayi kuko hari abatarabona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro.”

Rudasingwa yavuze ko bagiye kuvugana n’inzego bireba zose harimo n’Akarere ka Muhanga bagamije gufata umwanzuro wo gushyingura imibiri yabonetse ndetse n’indi yari isanzwe izashyingurwa muri iyi minsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakunze kumvikana basaba abafite amakuru y’ahajugunwe ababo bishwe muri Jenoside kuyatanga bagashakishwa nabo bagashyingurwa mu cyubahiro ariko hakunze kugaragara kwinangira ku bazi amakuru.

Biteganyijwe ko mu karere ka Muhanga muri iyi minsi 100 yo kwibuka no guha icyubahiro Abatutsi bishwe hazashyingurwa imibiri isaga 1050 ikubiyemo isanzwe yabonetse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Muhanga ndetse n’iyi 981 yabonetse mu bitaro bya Kabgayi.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.