Uruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda nyuma ya “Raporo Duclert” ruvuze byinshi

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, ni uruzinduko rw’iminsi ibiri, akaba yaherekejwe n’ abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’iki gihugu. Uru ruzinduko rukozwe nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi hashyizwe hasohowe “Raporo Duclert” yakozwe ku busabe bwa Emmanuel Macron yakoze icukumbura ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside. Raporo Duclert ikaba yaragaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bwatije umurindi gahunda ya Jenoside yakorewe Abatutsi…

SOMA INKURU

Rubavu: Ingaruka z’umutingito zikomeje kwiyongera

Nyuma y’aho akarere ka Rubavu gakomeje kwibasirwa n’umutingito wakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, kugeza ubu inzu 1200 nizo zimaze gutangazwa ko zangijwe nawo. Abakozi b’Ikigo gishinzwe Gaz, Mine na Petrol bavuze ko igihe uyu mutingito uzarangirira kitazwi, gusa ko bashingiye ku bunararibonye bw’ahandi habaye imitingito nyuma y’iruka ry’ikirunga, basanga utajya urenza ibyumweru bibiri. Ibi byatumye kuri uyu wa Gatatu Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi  Kayisire Marie Solange asura aka karere,  yizeza abagizweho ingaruka n’imitingito ko leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi no kubaha ubufasha bwose bukenewe. Minisitiri Marie Solange yagaragarijwe ingaruka…

SOMA INKURU

Amakuru y’impamo ku itabwa muri yombi kwa Ntamuhanga Cassien

Iminsi ine irirenze ku mbuga nkoranyambaga havugwa inkuru y’itabwa muri yombi rya Ntamuhanga Cassien, aho bivugwa ko yafatiwe muri Mozambique, igihugu yahungiyemo nyuma yo kuva mu Rwanda atorotse Gereza ya Nyanza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017. Amakuru y’itabwa muri yombi rya Ntamuhanga yatangiye kuvugwa ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi, gusa kuva icyo gihe nta rwego na rumwe yaba urwo mu Rwanda no muri Mozambique rwigeze ruvuga kuri aya makuru ngo rubyemeze cyangwa se rubihakane. N’abantu b’ingeri zitandukanye baganiriye na IGIHE, bose bagaragazaga ko iyi nkuru nabo bayumvise…

SOMA INKURU

Mali: Ibintu bikomeje guhindura isura

Perezida w’inzibacyuho muri Mali, Bah N’Daw na Moctar Ouane wari Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatatu batangaje ubwegure bwabo nyuma y’iminsi ibiri bafungiye mu kigo cya gisirikare cya Kati. Abo bagabo bafunzwe kuri uyu wa Mbere bashinjwa n’agatsiko k’igisirikare kahiritse ubutegetsi muri Kanama umwaka ushize, kugasuzugura. Visi Perezida ari nawe ukuriye agatsiko kari kahiritse ubutegetsi umwaka ushize, Colonel Assimi Goïta kuri uyu wa Kabiri yavuze ko N’Daw na Moctar bavuguruye Guverinoma batamugishije inama. Muri Guverinoma nshya bari bashyizeho mbere y’amasaha make ngo batabwe muri yombi, hari abasirikare babiri b’ibyegera bya…

SOMA INKURU

Muhanga: Hakomeje kuboneka imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Nyuma y’aho  imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ibonetse ahari hari gusizwa ikibanza kizubakwamo inzu y’ababyeyi n’inyubako yari igiye kubakwa ngo ijye yigishirizwamo abaganga, ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Muhanga buratangaza ko kugeza ubu hamaze kuboneka imibiri isaga 981. Ni nyuma y’uko hari hashize ibyumweru bibiri ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Ibuka muri Muhanga buri mu bikorwa byo gushakisha iyi mibiri aho byahagaritswe ku wa 25 Gicurasi 2021. Hamaze kuboneka imibiri 981. Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yavuze ko ibikorwa bibaye bisubitswe ariko bakomeje gushakisha…

SOMA INKURU