Yafashwe yarahinze urumogi, nawe ati “Ndabyemerewe”


Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, nyuma y’uko Akagari ka Cyabagarura yari atuyemo gahawe amakuru ko hari umugabo wakoze pipiniyeri y’urumogi hakitabazwa inzego z’umutekano zahise zimuta muri yombi, dore na we yiyemereraga ko ari we waruhinze agamije kuzarwimurira mu murima yari yarateguye.

Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, nyuma y’uko Akagari ka Cyabagarura yari atuyemo gahawe amakuru ko uyu mugabo yakoze urwinarizo ( Pépinière) rw’urumogi hakitabazwa inzego z’umutekano zahise zimuta muri yombi kuko na we yiyemereraga ko ari we waruhinze agamije kuzarwimurira mu murima yari yarateguye.

Uyu muturage ngo yavugaga ko guhinga urwo rumugi abyemerewe kuko haherutse kwemezwa ihingwa ry’urumogi mu Rwanda ariko rwo gukoresha ku mpamvu z’ubuvuzi.

Nubwo itegeko ryasohotse, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) ntabwo kiratangaza niba hari ababyemerewe, gusa yacaga amarenga ko atari buri wese uzabyemererwa kuko hazaba hari amategeko akurikizwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Dushimire Jean yemeje aya makuru asaba abaturage gukomeza kwitwararika mu gihe hatarasohoka amabwiriza mashya agena uburyo urumogi ruzahingwamo kuko ubu bigiteganywa nk’icyaha.

Yagize ati ” Nibyo twamufatanye ibiti 64 by’ urumogi yari yarahinze mu gipangu yabagamo. Yerekanye impapuro ngo zimwemerera guhinga urumogi ariko twifashishije inzego z’umutekano ubu nizo ziri gukurikirana niba koko izi mpapuro zaba ari nyazo”.

“Turasaba abaturage gukomeza kwirinda kuko n’ubwo hari umushinga w’itegeko uteganya uko urumogi rwahingwa kuko rwifashishwa mu buvuzi muri za laboratwari, nta mabwiriza n’ubukangurambaga byari byasohoka abigena uko bizakorwa. Ubu rero biracyafatwa nk’icyaha”.

Kuri ubu uwafashwe acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhoza ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.