Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2020, u Rwanda rwakiriye ku mugaragaro robots eshanu zigiye kwifashishwa mu buvuzi bw’icyorezo cya COVID-19, by’umwihariko mu gupima umuriro no gukurikirana abarwayeKoronavirusi no kubika amakuru yabo. Izo robo zahawe amazina y’Ikinyarwanda, Akazuba, Ikirezi, Mwiza, Ngabo n’Urumuri, zitezweho kugira uruhare mu kugabanya ibyago byo kwanduzanya hagati y’abarwayi ba COVID-19 n’abaganga babitaho umunsi ku wundi. Zifite ubushobozi bwo gupima abantu bari hagati ya 50 na 150 mu munota umwe, ubwo kugeza amafunguro n’imiti mu byumba by’abarwayi, no gufata amakuru zigahita ziyamenyesha abaganga bari ku kazi…
SOMA INKURUYear: 2020
Umuti wa COVID-19 muri Madagascar waba ugiye gutakarizwa icyizere
Umuntu wa mbere muri Madagascar yishwe na Coronavirus, uyu akaba ari umukozi wo mu rwego rw’ubuzima wari ufite imyaka 57, akaba yari arwaye izindi ndwara zirimo diabetes n’umuvuduko w’amaraso. Akanama gashinzwe kurwanya Coronavirus muri Madagascar, katangaje aya makuru ku cyumweru. Umuvugizi wako Hanta Danielle Vololontiana, yavuze ko uyu mugabo yapfuye kuwa Gatandatu nijoro. Ati “Umugabo yishwe na Covid-19 muri Madagascar, yari afite imyaka 57, ari umwe mu bakozi b’urwego rw’ubuzima”. Madagascar ni cyo gihugu cyatangaje mbere ko cyavumbuye umuti uvura Coronavirus. Perezida wayo, Andry Rajoelina, amaze iminsi akorera ubuvugizi bukomeye umuti…
SOMA INKURUNyuma y’igihe kirekire ashakishwa aragezwa imbere y’urukiko
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2020, ni bwo Kabuga Félicien agezwa imbere y’urukiko i Paris mu Bufaransa, aho amenyeshwa ibyaha akurikiranweho. Reuters yatangaje ko umunyamategeko wa Kabuga Felicien witwa Emmanuel Altit yatangaje ko uyu musaza agezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa kabiri. Amakuru avuga ko urukiko rushyiraho inzira zemewe n’amategeko hanyuma rugaha urubanza abandi banyamategeko bashinzwe iperereza mu minsi 8 iri imbere. Kuri uyu wa Kabiri nibwo hamenyekana niba uyu mugabo ushinjwa kuba umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi yazashyikirizwa urwego rwasigariyeho urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda…
SOMA INKURUThe approach between two pandemics in the world.
HIV Aids Vaccine, and with the ongoing COVID-19 pandemic, the importance of vaccine research to both diseases can not be overstated. As with HIV, the best way to defeat the coronavirus pandemic is through a vaccine and we can draw from 40 years of solid HIV Aids vaccine research to help get us there. SARS-CoV-2, the virus that causes COVID-19, has taken the world by surprise, just as HIV Aids did in the 1980’s. However, unlike HIV, the world has come together and shown that a coordinated, global response to…
SOMA INKURUIbyagezweho hagati y’u Rwanda na Tanzaniya
Leta ya Tanzaniya na Leta y’u Rwanda zemeje guhita hakurwaho uburyo bwari bwateganijwe bwo guhinduranya abashoferi ku mupaka wa Rusumo. Ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bizajya bipakururirwa ku mupaka, keretse ibitwaye ibicuruzwa bishobora kwangirika cyangwa ibikomoka kuri peteroli. Ibi bizajya biherekezwa, nta kiguzi cyiyongereyeho, kugeza aho byari biteganijwe gupakururirwa kuva i saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugera i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Hemejwe kandi ko abashoferi bazajya barara ahantu hateganijwe ku kiguzi cy’abo bakorera. Inama yanemeje ko mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19, abashoferi bazajya bapimirwa aho batangiriye urugendo, ibi…
SOMA INKURURwanda: Umuhangayiko udasanzwe kuri bamwe mu bafite VIH/SIDA
Nyuma y’aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima “OMS” na “UNAIDS” bitangaje ko icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi kibangamiye intambwe zo kurwanya icyorezo cya SIDA ndetse bikazagira ingaruka ku iboneka ry’imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA “antiretroviral”, bamwe mu bafata iyi miti batangaje ko bafite umuhangayiko udasanzwe ko ubuzima bwabo bugiye kujya mu kaga bibasirwa n’ibyuririzi bibaviramo akato n’urupfu rudasigaye. OMS yasobanuye ko iki kibazo cyo kugabanuka ku iboneka ry’imiti igabanya ubukana bwa virus itera SIDA kizaba mu gihe kingana n’amezi atandatu, bityo ko ibihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu…
SOMA INKURUAmakuru mashya kuri COVID-19 ku isi yose
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “OMS” ryatangaje amakuru mashya ku cyorezo cya COVID-19, aho kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, ku isi abantu 5 270 aribo bishwe n’iki cyorezo abandi 86 991 bamaze kucyandura. Ku mugabane wa Afurika wose hamaze kugaragara abantu 73 974 banduye Coronavirus, abamaze gupfa basaga 2 507 naho abakize ni 26 250. Afurika y’Epfo iri imbere mu kugira abafite ubwandu bwinshi kuko ari 12 074, abamaze gupfa ni 219, ikurikirwa na Misiri ubu ifite abamaze gupfa benshi kuri uyu mugabane, kuko bageze kuri…
SOMA INKURU2020 umwaka watangiranye n’ibiza bidasanzwe
Muri uyu mwaka wa 2020 hagaragayemo imvura itari nke, by’umwihariko muri uku kwezi kwa Gicurasi 2020 haguyemo imvura nyinshi cyane, by’umwihariko iyaguye mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2020, yahitanye ubuzima bw’abagera kuri 72 bo mu bice binyuranye by’igihugu ndetse hanangirika ibikorwa remezo bitandukanye. Akaba ari muri urwo rwego Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi “MINEMA”, yashyize hanze raporo yerekana uburyo hagati ya Mutarama na Mata uyu mwaka wa 2020 haguyemo imvura iteza ibiza birimo imyuzure, inkuba, inkangu n’ibindi byatwaye ubuzima bw’abantu 140, abagera kuri 225…
SOMA INKURUAirtel Rwanda continue innovation to their customers
On this Monday 11 may 2020, Airtel Rwanda Launches One Stop Digital Platform “kizigenza muri karitsiye” to it’s customers which enable them offers a convenient self service channel to manage their account and interact with Customer Care, best of services , pay bills online, view payment history and complete account management, where Airtel Rwanda will be rewarding a ‘Community Champion’. Launching on the campaign, Amit Chawla Airtel Rwanda Managing Director said “We have designed and developed the portal after spending extensive time researching customer needs and understanding their requirements for…
SOMA INKURUHashyizweho abayobozi bashya mu nzego zinyuranye
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 111, n’iya 112; kuri uyu wa 11 Gicurasi 2020, Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abayobozi batandukanye mu buryo bukurikira. Moses Rugema wakuwe ku rwego rwa Ambasaderi hanyuma agirwa Umuyobozi Mukuru ushizwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika. Ambasaderi Jacques Kabale yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwishyira hamwe kw’Afurika . Theophile Mbonera yagizwe Umuyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera; Clementine Mukeka yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri…
SOMA INKURU