Uko iburana ry’umunyamakuru Ndayizeye Phocas na bagenzi ryagenze


Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020, nibwo umunyamakuru Phocas Ndayizera hamwe na bagenzo be 12 bareganwa mu rubanza rumwe baburanye hifashishijwe ikoranabuhanga mu Rugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru mu Rwanda ruri i Nyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Abareganwa n’Umunyamakuru Phocas Ndayizera ni Karangwa Eliaquim, Niyonkuru Emmanuel alias Elungu, Niyihoze Patrick alias Nick, Byiringiro Garnon alias Bingo, Bikorimana Bonheur, Bizimana Terence, Munyensanga Martin alias Corbon, Mushimiyimana Yves, Nshimyumuremyi Jean Claude alias Kayima, Rutaganda Bosco, Nshiragahinda Erneste na Ukurikiyimfura Théoneste.

Abaregwa bose baburanye bari muri Gereza ya Mageragere iri mu Mujyi wa Kigali. Abireguye uko ari batandatu kuko abandi batandatu bireguye mu maburanisha yabanje, bose basabye urukiko kuzasuzumana ubushishozi ibyo bashinjwa, bavuga ko ubwo bafatwaga bari mu bugenzacyaha bahatiwe kwemera ibyaha, basinyishwa impapuro batazi izibiriho.

Munyensanga Martin niwe watangiye kwiregura avuga ko ibyaha ashinjwa atabyemera kandi ko ibyo avugwaho ko yemereye mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha atari byo kuko yabihatiriwe, asaba urukiko guha agaciro ibyo yavugiye imbere yarwo kuko aribwo yari yisanzuye.

Ku gifungo cya burundu yasabiwe n’ubushinjacyaha, yasabye urukiko ko rutagiha agaciro ahubwo rukwiye kumugira umwere.

Hakurikiyeho Mushimiyimana Venuste yiregura avuga ko nta hantu na hamwe ahuriye na Ntamuhanga Cassien kandi batigeze banavugana, asaba urukiko kumugira umwere.

Nshimiyumuremyi Jean Claude na we yireguye avuga ko icyaha cyo kuba icyitso mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda atacyemera kuko ntacyo yigeze akora.

Yasabye urukiko kuzashishoza rukamuhanaguraho ibyaha byose ashinjwa kuko ntabyo yigeze akora cyangwa ngo atekereze kugira nabi.

Rutaganda Bosco ni we wakurikiyeho avuga ko ibyaha ashinjwa atigeze abikora kandi ku bivugwa ko yari icyitso cya Ntamuhanga Cassien atari byo kuko atamuzi kandi atigeze avugana na we n’inshuro n’imwe.

Ku kijyanye n’igifungo cya burundu yasabiwe n’ubushinjacyaha, yasabye urukiko kumugira umwere kuko ibyo ashinjwa ko yashatse guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda atari byo kuko atigeza anabitekereza.

Hakurikiyeho Nshiragahinda Erneste nawe yiregura avuga ko ibyaha ashinjwa byo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda atigeze abikora, avuga ko uwitwa Niyihoza Patrick yamwanditse amubwira ko azamurangira akazi, bityo asaba urukiko kumugira umwere ku gifungo cya burundu yasabiwe n’ubushinjacyaha.

Ukurikiyimfura Théoneste na we yireguye abwira urukiko ko ibyo ubushinjacyaha buvuga ko yafashwe agiye mu kazi yari yarangiwe na Niyihoza Patrick atari byo ahubwo yafatiwe i Jali mu Mujyi wa Kigali.

Ku byo aregwa byo kuba icyitso cya Ntamuhanga Cassien yabihakanye avuga ko atamuzi kandi nta mikoranire yigeze agirana na we. Ku bijyanye n’igifungo cya burundu yasabiwe, yasabye urukiko kumugira umwere kuko ibyo ashinjwa atabyemera kandi nta bimenyetso bibimuhamya byagaragajwe.

Umunyamakuru Phocas Ndayizera yasabye ijambo agaragariza urukiko ko muri iki gihe afite imbogamizi ikomeye kuko adahabwa uburenganzira bwo kubonana n’umwunganizi we mu mategeko, asaba urukiko kugira icyo rubikoraho kuko bimubangamiye mu kwiregura ku byaha aregwa.

Yavuze ko aho afungiye muri gereza ya Mageragere kugira ngo avugane n’umwunganira mu mategeko bigoye kuko bahabwa iminota itarenze ine kuri telefone, igashira nta gifatika bavuganye.

Yasobanuye ko kuba atabasha kuvugana n’umwunganizi we kandi aregwa ibyaha bikomeye bishobora no kumufungisha burundu, bimuteye impungenge mu migendekere myiza y’urubanza rwe na bagenzi be.

Urukiko rwavuze ko icyo kibazo gihari mu manza zose ziri kuburanwa mu Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19, rwizeza ko rugiye kubikurikirana ku bufatanye n’izindi nzego kandi ruzabamenyesha uko kizakemurwa. Rwabijeje ko nibidakunda hazafatwa ikindi cyemezo hagamijwe ko imiburanishirize y’urubanza igenda neza.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko ibisobanuro byatanzwe n’abaregwa bidahuje n’ukuri.

Bwahereye kuri Ndayizera Phocas buvuga ko we n’umwunganira bagiye batanga ibisobanuro bitari byo, nk’aho ku majwi (audio) yumviswe mu rukiko mu maburanisha yabanje, bavuze ko ari nk’ikinamico. Bwasobanuye ikiganiro cy’iminota isaga 14 cyabaye hagati ya Ntamuhanga Cassien, Ndayizera Phocas na Tembo kigaragaramo kuzimiza ariko mu by’ukuri aribo bavuganaga.

Bwavuze ko ibyo Ndayizera Phocas yagaragaje ko bakorewe iyicarubozo bari mu bugenzacyaha bagahatirwa kwemera ibyaha, atari byo kuko nta bimenyetso yabitangiye.

Bwavuze no kuri Karangwa Eliaquim. Uyu asanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Ubushinjacyaha bumurega ko ari we wari ushinzwe kuzakora uburyo bwo guturitsa ibisasu bizasenya ibikorwa remezo bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Bwagaragaje ko kwiregura kwe kurimo urujijo kuko uko abahanga basobanuye imikorere y’ibiturika bafatanywe byumvikana kandi bisobanutse.

Ubushinjacyaha bwavuze no kuri Mushimiyimana Venuste, buvuga ko yabeshye urukiko kuko yireguye avuga ko tariki ya 21 Ukuboza 2018 ubwo yabazwaga mu bushinjacya atigeze yemera ibyo ashinjwa kandi yarebyemeye ndetse hari n’ibimenyetso byatanzwe bibigaragaza.

Kuri Munyensanga Martin, ubushinjacyaha bwavuze ko yabubeshyeye ko bwamuhanaguyeho ibyaha aregwa kandi bitarigeze bibaho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ku bijyanye no kuba harabayeho guhinduka kw’inyito y’ibyaha bidakuraho ko ibikorwa abaregwa bashinjwa babikoze.

Bwavuze ko muri make abaregwa bose bahuriye ku byaha bitatu ari byo, gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara; gucura umugambi wo kugambana no gushishikariza bandi gukora ibikorwa by’iterabwabo; no kuba icyitso mu gukoresha binyuranyije n’amatego ikintu giturika cyangwa ikindi kintu gihumanya ahantu hakoreshwa na rubanda.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwasubitse iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, ruvuga ko rizakomeza tariki ya 8 Gashyantare 2021.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.