Uganda: Hakozwe impinduka zidasanzwe mu gisirikare n’igipolisi


Kuri uyu wa Gatatu nibwo hatangajwe amavugurura anyuranye mu gisirikare n’igipolisi bya Uganda, akaba yakozwe na perezida Yoweri Kaguta Museveni,  aho umuhungu we  Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye kumugira umuyobozi w’umutwe ushinzwe kumurinda.

Mu zindi mpinduka zakozwe, Maj Gen Paul Lokech yagizwe umuyobozi wungirije wa Polisi asimbuye Maj Gen Sabiiti Muzeyi.

Ntabwo icyateye Museveni gukora impinduka cyane cyane ku buyobozi bw’umutwe umurinda kiramenyekana gusa hashize iminsi hari imvururu zishingiye ku matora ateganyijwe umwaka utaha, aho abatavuga rumwe na Leta bagiye bibasirwa cyane ndetse mu kwezi gushize hapfuye abasaga 50.

Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara abantu bitwaje intwaro batambaye imyenda ya gisirikare, ku buryo bitazwi niba ari abo Museveni yagiye yohereza ngo bahangane n’abatavuga rumwe na we.

Muhoozi yasimbuye Maj. Gen. James Birungi ku buyobozi bw’umutwe ushinzwe kurinda Perezida.

Umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi agarutse kuyobora umutwe amenyereye kuko yawuyoboye guhera mu mwaka was  2008 kugeza muri 2017, ubwo yagirwaga umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu by’umutekano.

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.