Covid-19 yatumye inzozi z’umwana we zitarangira


Umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ni uko amashuri azafungura ariko bikaba mu byiciro.Aho  guhera muri uku kwezi k’Ukwakira 2020, Amashuri azafungura ariko mu byiciro uhereye ku mashuri makuru na kaminuza azaba yiteguye, mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2020 nibwo n’ibindi byiciro by’amashuri aribyo amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’amashuri y’Imyuga n’ubumenyingiro azatangira ariko nayo agatangira mu mu byiciro. Ariko nubwo byatangajwe gutya mu muryango wa Bajeneza ingaruka za Covid-19 zigiye kubuza imfura ye amahirwe yo kurangiza ayisumbuye. 

Bajeneza Helena utuye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangari, ufite abana bane, imfura ye Sandrine Uwamahoro akaba yarageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, atangaza ko inzozi z’umukobwa we zo kwiga akaminuza, Covid-19 yazihagaritse.

Bajeneza yagize ati ” Njye ndi umupfakazi, nirwanagaho nkarera abana banjye mbifashijwemo n’akazi kuko hari hotel nakoragamo nkora amasuku mu byumba, ariko Covid-19 yageze mu Rwanda nanjye mba ntakaje akazi, nta murima, nta nzu ngira, umukobwa wanjye yabonye inzara igiye kudutsinda mu nzu, ari nako aho dukodesha bashaka kutwirukana mu nzu, ajya gushaka akazi i Kigali, ubu numva ko akora muri salon, ariko niwe udutunze pe, ndetse n’ibyo kwiga yabivuyemo kandi nta kundi byagenda kuko nta mahitamo dufite”.

Uwamahoro Sandrine ari muri salon akoramo, atangaza ko nta cyizere cyo gusubira kwiga kuko ari we usigaye utunze umuryango we ndetse ko nta hantu yakura minerval kuko nyina wamurihiraga yatakaje akazi kubera Covid-19 ( Foto: Nikuze Nkusi Diane)

Bajeneza akomeza atangaza ko umwana we yigaga mu kigo cy’ababikira yiga abayo ndetse ari umuhanga, ariko nta byiringiro by’uko umwana we azasubira mu ishuri kuko na mbere ya Covid-19 yajyaga ku ishuri yitwaje icyerekana ko yishyuye minerval yose “bordereau” iherekejwe n’ibikoresho nabyo bitari bike.

Uyu mubyeyi Bajeneza akaba asaba leta gutekereza ku babyeyi bagizweho ingaruka na Covid-19, bakorohereza abana babo gusubira mu mashuri bigagamo, byaba ngombwa bakagirana amasezerano y’ideni n’ibigo, bakazajyenda bishyura mu gihe ubushobozi bwabonetse ariko abana ntibave mu ishuri.

Kuba uyu mubyeyi yaratanze iki cyifuzo, Minisiteri y’Uburezi nayo yibajije ikibazo gikurikira ndetse iranagisubiza.

Minisiteri y’Uburezi: Ese ko ingaruka za COVID-19 zageze ku bukungu bw’imiryango ya bamwe ndetse bikaba bishoboka ko bamwe mu babyeyi bari bafite abana biga baba ku ishuri (Boarding) batazabona ubushobozi bwo kubishyurira ikiguzi cyo kwiga (School fees) birashoboka ko abashaka mwaborohereza mu guhindura ibigo bakajya kwiga muri 9YBE & 12 YBE?

Igisubizo: Yego birashoboka ku bazabyifuza bitewe n’imyanya izaboneka.

Iki gisubizo cya Minisiteri y’Uburezi cyaba kigiye kuba umuti w’ikibazo cya Bajeneza n’umukobwa we Sandrine hamwe n’abandi babyeyi bahuje ibibazo.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.