Isi yaba igiye kubona igisubizo kuri Covid-19


Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin, yatangaje ko abahanga bo mu gihugu ayoboye bakoze urukingo rw’icyorezo cya COVID-19, rukaba ari rwo rwa mbere rutangajwe ko rwabonetse mu gihe gito.

Gusa Ishami ry’Umuryago w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ntiryemeranya n’u Burusiya bwiteguye gutangira gukingira abaturage mu gihe cya vuba.

OMS ivuga ko u Burusiya buzirengera ingaruka zishobora gukururwa n’urwo rukingo, igihe rwazaba rukoreshejwe muri rubanda rutabanje kwemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Mu kiganiro Umuvugizi wa OMS Christian Lindmeier yagiranye n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, yasabye Leta y’u Burusiya kureka ubukangurambaga bw’urukingo yatangije kandi rutari mu zemerewe gukorwaho ubushakashatsi ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Ni ngombwa ko OMS ibanza gusuzuma icyo urwo rukingo rushobora gukingira n’abo rudashobora gufasha, cyangwa se niba rushobora kuba runafite ingaruka zirenze akamaro rufitiye ikiremwa muntu.”

OMS itangaza ko inkingo yemera ziri gukorerwaho igeragezwa  rya nyuma ari 25, n’izindi 139 zikigenzurirwa muri Laboratwari, ariko urw’u Burusiya ntirugaragara kuri urwo rutonde.

Ku wa Mbere tariki ya 10 Kanama ni bwo Perezida Putin yaraye atangaje kuri Tereviziyo y’Igihugu cy’u Burusiya ko habonetse urukingo rwa mbere ku Isi ndetse n’umwe mu bakobwa be akaba yaramaze kuruterwa.

Yagize ati “Bwa mbere ku Isi, twatanze abandi gukora urukingo rwa COVID-19. Ni urukingo twizeye neza kandi tuzi ko rutanga ubudahangarwa burambye.”

N’ubwo Putin yemeza ko igihugu cye cyabaye icya mbere ku Isi mu gukora urukingo, hari n’ibindi bihugu bivuga ko birufite ndetse runageragezwa mu bugenzuzi bwemewe na OMS.

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.