Nyuma y’aho Wema Sepetu atereye ibiro bitari munsi ya 50, uwo mukobwa ngo ubu mu maso he hasa n’ah’umukecuru, abafana be bamwe na bamwe bakaba babona ko ibyiza yari kuguma uko yari. Nk’uko amakuru dukesha ibinyamakuru byo mu gihugu cya Tanzania avuga, ko uyu mukinyyi w’amafilimi akundwa cyane muri icyo gihugu ngo asigaye afite mu maso he hadashimwa na benshi, mu gihe we avuga ko yageze kucyo yifuje,aribyo kugarukana umubiri yari afite agitorwa kuba Miss Tanzania. Ikindi kinavugwa kuba yarifuzaga mu gushaka kugabanuka, kwari ukugira ngo abashe gusama, kuko ukubyibuha…
SOMA INKURUMonth: January 2020
Huye: Abanyeshuri 47 burukanwe burundu
Mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye mu kigo cy’amashuri y’isumbuye cya GS Butare Catholique, abanyeshuri 47 birukanwe burundu bazira ikinyabupfura gike. Abo bana biganjemo abiga mu mwaka wa kabiri n’uwa gatanu w’ayisumbuye bahawe inyemezamanota zanditseho ko birukanwe burundu mu kigo ubwo hasozwaga umwaka w’amashuri wa 2019. Umuyobozi w’iryo shuri, Byiringiro Dan, n’ubwo adasobanura neza ikosa abo bana bakoze, avuga ko Komite ishinzwe imyitwarire mu kigo yafashe umwanzuro wo kubirukana burundu kuko bagaragaje imyitwarire mibi cyane nk’uko tubikesha IGIHE. Ati “Twabirukanye kubera imyitwarire mibi; nonese umwana yagira amanota mabi mu gihembwe…
SOMA INKURUIbitaro bya Faisal bigiye gukemura ibibazo bya benshi bivurizaga mu mahanga
Ibitaro by’Umwa Faisal biri mu byambere bikomeye u Rwanda rufite, biherereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru, ubusanzwe biri mu bimaze imyaka myinshi bikora mu gihugu cy’u Rwanda. Mu myaka 30 bimaze ubu hatangijwe imirimo yo kubivugurura bikaba byavurirwamo indwara zivurwa n’ibitaro bikomeye ku isi. Ubusanzwe iyo Umunyarwanda warwaraga indwara zirimo iz’umutima, impyiko n’izindi zisaba kubagwa, zoherezwaga mu bihugu byo hanze nka Kenya cyangwa akanoherezwa mu gihugu cy’Ubuhinde. Umuyobozi mukuru w’ibitaro bitiriwe umwami Faisal Dr.Edgar Kalimba yatangaje ko ari amahirwe Abanyarwanda bagize yo kugabanyirizwa akayabo batangaga bajyiye i mahanga.…
SOMA INKURUGasabo: Umugore wicuruzaga yishwe
Mu murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, haravugwa inkuru y’umugore witwa Ikirezi Shekira wishwe agasangwa mu nzu bivugwa ko yari yajyanwemo n’umusore bicyekwa ko basambaniragamo. Abazi uyu mugore bavuga ko yakoraga uburaya ngo akaba yari yajyanye n’uyu musore muri iyi nzu n’ubundi ngo ari ubusambanyi bagiye gukora n’ubwo byaje kurangira aburiyemo ubuzima. Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru BWIZA.com dukesha iyi nkuru yagize ati “Icyo numvishe nuko uwo musore yatahanye umugore yamara kumusambanya akamwica. Undi yagize ati “Ni umugore wari warabuze uko agira akora uburaya.Saa cyenda z’igicuku yagiye gutega,ahura n’umusore…
SOMA INKURUNyuma y’iminsi itari mike aba mu ndiri z’ingona yabonetse ari muzima
Umugabo witwa Milan Lemic w’imyaka 29 ukomoka mu gihugu cya Australia wari waraburiwe irengero kuva kuwa 22 Ukuboza 2019,yabonetse ari muzima nyuma y’ibyumweru 3 yari amaze aba mu ishyamba ryuzuyemo ingona nyinshi. Uyu mugabo watangaje benshi ngo yari amaze ibi byumweru byose arya imbuto zo muri iri shyamba ritageramo abantu ndetse polisi yo yari izi ko izi nyamaswa z’inkazi zamwivuganye. Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo Polisi yavuze ko uyu mugabo yabonetse nyuma yo kugira ibyago imodoka ye igapfira muri iri shyamba rya Daintreeryo muri Leta ya Queensland iri mu majyaruguru…
SOMA INKURUIran: Abanyeshuri bigaragambije bamagana ubuyobozi
Abanya Irani biganjemo abanyeshuri kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Mutarama 2020 biriwe mu murwa mukuru Tehran, bigaragambya bagamije kwerekana umujinya bafitiye abayobozi babo, aho batatinye kwita abayobozi babo abanyabinyoma nyuma yo guhakana ko ari bo barashe indege ya Ukraine. Iyi myigaragambyo yabereye muri kaminuza ebyiri, aho abari bayirimo batewe ibyuka biryana mu maso. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanditse ubutumwa ku rubuga rwa Twitter abatera akanyabugabo. Perezida Trump yashimiye Abanyeshuri bo muri Iran bigaragambije batuka ubuyobozi bwabo. Perezida wa Iran, Hassani Rouhani yemeje kuwa Gatanu…
SOMA INKURUUganda: Sheikh yahuye n’uruva gusenya nyuma y’ubukwe bwe
Sheikh Mohammed Mutumba, usanzwe ari Imam w’umusigiti wa Kyampisi Masigid Noor yatumye benshi baseka baratembagara nyuma yo gushaka umugore yamugeza mu rugo agasanga n’umugabo wiyoberanyije yigira umugore. Uyu Mutumba utuye mu Mudugudu wa Kyampisi wo mu Karere ka Kayunga,yasezeranye n’umukunzi we witwa Swabullah Nabukeera mu muhango wa islam witwa Nikah. Aba bombi bakimara gusezerana, bahise batahana ariko uyu mugore waje guhinduka umugabo avuga ko atiteguye gukora imibonano mpuzabitsina kubera ko ari mu mihango. Iby’uyu mugeni byaje kuba agatangaza ubwo abaturanyi ba Mutumba bamubwiraga ko umugore we yasimbutse urupangu afite televiziyo…
SOMA INKURU“Chosen Generation Club” ifite umwihariko wo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
“Chosen Generation Club” yashinzwe n’urubyiruko rugamije gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose mu rubyiruko bagenzi babo, uyihagarariye akaba yijeje abanyarwanda ndetse n’abaturarwanda umwihariko wo guca burundu no gukumira ibiyobyabwenge ibyo ari byose mu rubyiruko. Bayingana Mfura Kenny Umuyobozi w’iyi club akaba ari nawe wayishinze, yashimangiye ko bafite umwihariko mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose mu rubyiruko, aho yagize ati “Twe dufite umwihariko kuko ntago tubivuga gusa cyangwa ngo tubyandike birangirire aho, ahubwo tuzajya ahantu henshi hatandukanye twigishe urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ku batarabifata, ababyishoyemo tubafashe kubirwanya, kuko hanze aha ibyo…
SOMA INKURUImpanuro za Madamu Jeannette Kagame ku bashakanye
Madamu Jeannette Kagame yasabye abashakanye kujya bahora bifurizanya ibyiza igihe cyose ndetse no gusabiranira umugisha haba ku manywa na ninjoro, aho kugira ngo umuntu yibuke gusengera uwo bashakanye ari uko yabonye atangiye kugendera mu nzira zo gushukwa. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2020 mu biganiro byahuje abayobozi bakiri bato “young Leaders Fellowship”. Ikiganiro cyitabiriwe n’abantu bagera kuri 300, ahanini bakaba bagiye baza nk’abakuriye umuryango, ni ukuvuga umugabo n’umugore. Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hari abato bafite impungenge zo kuzashinga ingo bitewe n’ibyo babona mu miryango imwe…
SOMA INKURUKu myaka 76 akora umwuga w’uburaya yagize icyo atangaza
Umukecuru wo mu mujyi wa Las Vegas muri Leta ya Nevada wari icyamamare mu buraya Beatrice “3$” Thompson yatangaje ko ahagaritse uyu murimo yari amaze imyaka 54, aho yashimishije abagabo ibihumbi 500, ngo barimo abapereza bane ba USA. Umukiriya wa 500 000 yaguze iyi ndaya ni umugabo w’ Umudage w’ imyaka 34 Hans Meyer, avuga ko gusambana na Beatrice byamuryoheye cyane kuko afite ubwenge Imana yamuhaye akagira n’ubunararibonye mu kazi bw’ imyaka 50. Hans Meyer yavuye iwabo mu Budage ajya I Las Vegas ajyanywe no gusambana n’ iyi ndaya y’…
SOMA INKURU