Gicumbi: Gitifu yatawe muri yombi


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwaruyumbu gaherereye mu Murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi afunzwe akurikiranyweho kunyereza amata ya Inyange yari agenewe abana bato muri gahunda yo kubafasha gukura neza.

Nk’uko umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yabitangarije Umuseke dukesha iyi nkuru, uyu gitifu yafashwe taliki 30 Ukuboza, 2019 akekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta.

Ati Ufunzwe ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwaruyumbu…Afungiwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, yafashwe taliki 30, Ukuboza, 2019 afungiye kuri station ya Cyumba.”

Iki kinyamakuru cyatangaje ko amakuru y’uko gitifu w’umusigire w’Umurenge wa Manyagiro Zephrin Habimana yavuze ko mugenzi we w’Akagari ka Rwaruyumbu afunzwe akurikiranyweho kunyereza amata ya Inyange yari agenewe abana bato muri gahunda yo kubafasha gukura neza.

Hari amakuru yari yatangajwe mbere ko uyu gitifu afunzwe akurikiranyweho kunyereza Shisha kibondo.

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.