Social Mura yishimiwe biramurenga


Ejo hashize kuwa gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019, nibwo umuhanzi nyarwanda Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula yamuritse album ye ya mbere yise “Ma Vie”, aho yishimiwe n’abitabiriye igitaramo yamuritsemo album ye biramurenga.

Ni Album yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali  kitabirwa n’abatari bake barimo umubyeyi we, umugore we, Hon. Bamporiki Edouard amugabira inka, Minisitiri w’urubyiruko n’umuco n’abandi.

Ubwo Bamporiki yari ahamagawe na Kate Gustave wari MC ngo agire icyo abwira imbaga yari yitabiriye iki gitaramo, yatangaje ko kuva Perezida Kagame yamugira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, igitaramo cya Social Mula ari cyo cya mbere yitabiriye kandi ko kiri mu murongo w’ihererekanyabusha rya gihanzi na Nyirasafari Esperance wabaye Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Yanasabye ko abakiri bato bajya bajya mu bitaramo bambaye ingofero kuko ngo hari igihe ujya gukurira ingofero umuntu ugasanga ntayo wambaye, maze akuramo ingofero yari yambaye ayikurira Social Mula bari bahagararanye ku rubyiniro, Social Mula aramuhobera amwereka ko anezejwe n’ibyo akorewe n’uyu munyacyubahiro.

Bamporiki yifurije Social Mula gutunga agatunganirwa kandi akaba umuhanzi w’icyitegererezo amugabira inka anamutongera gukira.

Ati Ndifuza kwifuriza umuvandimwe gutunga agatunganirwa kandi n’uwo nzazira mu gitaramo cya nyuma uwo muhigo nzawuhigura kuko ni iby’ingenzi…abakurambera bacu bavuze ko uwo wifuriza gutunga umugabira. Uyu munsi turi kuwa Gatandatu kuwa kabiri Social Mula najya gusura Mama we azasangayo inka nziza,”

Yungamo ati “Nkwifurijegutunga kandi ngutongereye gukira uzabe umuhanzi w’icyitegererezo.” Bamporiki yavuze ko iyi nka izaba iri mu rwuri ku wa kabiri w’icyumweru kiri imbere ashingiye ku kuba kwa Sebukwe ari hafi no k’umubyeyi wa Social Mula.

Bamporiki kandi, yatangaje ko we na Minisitiri Rose Mary Mbabazi binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco baragijwe, bazagira uruhare rutaziguye muri buri gitaramo umuhanzi nyarwanda azategura, kandi ngo ‘si amava muhira’.

Hon. Edouard Bamporiki yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ururyiruko n’Umuco yari asanzwe ari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu. Yijeje Perezida Kagame kuzasohoza neza ubutumwa yamuhaye. Avuga ko azaharanira kutaruta ubutumwa kuko buruta intumwa ndetse asezeranya Umukuru w’igihugu ko azaba mudahusha ku ruhembe.

Social Mula yashimye uko yakiriwe ku munsi we azahora azirikana mu buzima bwe. Yashimye umubyeyi we ndetse n’umugore we wari kumwe n’umwana. Yanyuzagamo akaririmba ateruye umwana ndetse akajya mu byicaro akamuterura.

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.