U Rwanda rukomeje gushyira imbagaraga mu gukumira icuruzwa ry’abantu


Ku munsi wa mbere w’amahugurwa yahuje abayobozi ba RIB bo mu Turere twose uko ari 30 iri kubera mu Bugesera, Umuyobozi muri RIB ushinzwe gukurirana ibyaha bikomeye mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Jean Marie Vianney Twagirayezu  yatangaje ko gucuruza abantu ari icyaha kigomba gukurikiranwa cyane ko ari ikibazo kimaze igihe kandi ntaho cyasize ku isi akaba ari muri urwo rwego bagiye kongererwa ubumenyi bubafasha gukurikirana no gufata abakekwaho gucuruza abantu.

Abakuriye RIB mu Turere bitabiriye amahugurwa y’iminsi itatu

Avuga ko kimwe mu bituma buriya bucuruzi bugira ubukana bwihariye ari uko butesha agaciro ikiremwamuntu kandi bukaba bwambukiranya imipaka. Bituma hari ubwo abagenzacyaha bagorwa no kumenya aho abakekwaho ibyaha bacikiye, kandi rimwe na rimwe bikagorana mu kubakurikiranirayo.

Twagirayezu yemeza ko RIB ari urwego rugizwe n’abanyamwuga

Twagirayezu yashimangiye ko kuba RIB ari urwego rugizwe n’abanyamwuga kandi rufite abafatanyabikorwa, biruha uburyo bwo gukora akazi karwo neza harimo no kwita ku bagizweho ingaruka na buriya bucuruzi.

Ati “RIB ifite ubumenyi n’ubushobozi bwo gufata abantu bari mu mugambi wo gucuruza abandi, ikabashyikiriza ubushinjacyaha kandi igaha uburinzi n’ubundi bufasha abagizweho ingaruka na buriya bucuruzi.”

Uhagarariye ikigo mpuzamahanga kita ku bimukira “ International Organization for Migration” (IOM ), Alia Hirji yashimye urwego u Rwanda ruriho mu gukumira no kugenza ibyaha by’ubucuruzi bw’abantu kandi asezeranya ko bazakomeza gukorana narwo.

Amahugurwa abayobora RIB mu Turere barimo azamara iminsi itatu. Afite insanganyamatsiko igira iti “Twongere ubumenyi, n’imikoranire mu guhangana n’abacuruza abantu”.

U Rwanda rwashyizeho itegeko muri 2018 rishyiraho ingamba zikomeye zo guhangana n’ubucuruzi bw’abantu.

 

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.