Nyuma y’aho kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2019 igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyahanuye indege nto izwi nka drone ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari yavogereye ikirere cyayo, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yari yafashe umwanzuro wo kugaba ibitero bya gisirikare kuri Iran nyuma aza kwisubiraho.
Ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko icyo gikorwa cyarakaje cyane ubutegetsi bwa Amerika, Perezida Trump afata umwanzuro wo kugaba ibitero kuri Iran.
Aljazeera yatangaje ko nyuma yo gufata umwanzuro wo gutera Iran, ubwato n’indege by’intambara bya Amerika byari biteguriye urugamba kugeza ubwo Trump yisubiragaho.
Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe byirinze kugira icyo bitangaza kuri ayo makuru.
Amerika yatangaje ko indege yayo yahanuwe ubwo yari mu gace katagenzurwa n’igihugu na kimwe ubwo Iran yayihanuraga.
Perezida Trump nyuma yabwiye abanyamakuru ko Iran yakoze ikosa rikomeye kandi ko igihugu cye kitazabyihanganira, gusa yaje kubihindura avuga ko bishobora kuba byakozwe batabishaka.
NIYONZIMA Theogene