Ibyo wamenya kuri parike y’Akagera


Akagera ni imwe muri Parike nkuru z’igihugu cy’u Rwanda, ikaba iri ku buso bwa kilometero kare 1222, ikaba ikora ku turere twa Kayonza, Nyagatare na Gatsibo, mu ntara y’Iburasirazuba.

Inyamaswa ziba muri parike y’Akagera ziba ahantu bitewe n’impamvu eshatu harimo aho inyamaswa ibonera umutekano, aho ikura ibyo kurya n’aho yabonera ubuhehere ndetse n’amazi.

Abasura parike y’Akagera bavuga ko banezezwa n’ubwoko bw’inyamaswa buyibarizwamo by’umwihariko inyamaswa eshanu  nini z’inkazi  harimo Inkura, Intare, Imbogo, Inzovu n’Ingwe.

Uretse buriya bwoko butanu bw’inyamaswa  z’inkazi muri parike y’Akagera hagaragaramo amoko y’inyoni agera kuri 490, ibiti by’iminyinya ndetse n’andi moko anyuranye y’ibiti.

Parike y’Akagera ni imwe muri pariki 3 z’igihugu zisurwa cyane n’ abakerarugendo benshi, ikaba ari nayo nini mu Rwanda, iri hafi y’igihugu cya Tanzania n’uruzi rw’Akagera.

Iyi parike igizwe n’ibiyaga byinshi harimo n’ikiyaga cy’Ihema cyakuye izina ku Babiligi bahashinze amahema ubwo bashakishaga isoko ya Nil.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.