Rubavu: amakimbirane yamuteye gukata igitsina cy’umugabo we


Umugore ukomoka mu Karere ka Rubavu, ari mu maboko y’Ubugenzacyaha kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru, akurikiranweho gukata igitsina cy’umugabo we akoresheje urwembe, ariko ku bw’amahirwe ntigicike. Uyu mugore utuye mu Kagari ka Burushya mu Murenge wa Nyamyumba,yashinjwe n’abaturanyi be guhohotera umugabo we inshuro nyinshi ndetse ngo rimwe yashatse kumutera icyuma.

Umugore ukurikiranyweho guca igitsina cy’umugabo we

 

Umugabo bamujyanye kwa muganga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burushya, Uwimana Eustache yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yari yarananiranye none byarangiye aciye igitsina umugabo we. Yagize ati “Bari basanzwe bafitanye amakimbirane ku buryo uyu mugore yararanaga icyuma, hari n’ubwo bamufunze aza kurekurwa. Ejo rero bari baraye bashwanye ni uko umugabo arimo kwambara umugore ahita aza afata igitsina cy’umugabo arakata ariko kubw’amahirwe nticyavaho”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yatangaje ko uyu mugore yakomerekeje umugabo we ku gitsina ubwo barwanaga bapfa amakimbirane basanganywe yo mu rugo. Yakomeje agira ati “Turasaba abaturage kumenyekanisha ibibazo by’amakimbirane nk’aya kuko baba basanzwe babizi ntibabivuge kandi bishobora kuvamo impfu za hato na hato kandi zishobora gukumirwa.”

Uwo mugabo yajyanywe kuvurizwa ku bitaro ba Gisenyi mu Karere ka Rubavu mu gihe uyu mugore we afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gisenyi.

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.