Guhera mu mwaka wa 2005, Ihuriro ry’imirango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu “FIDH na LDH” n’indi itandukanye, yagiye ishinja ingabo z’abafaransa zari mu kiswe “Opération Turquoise” gutererana ku bushake abatutsi bari bahungiye mu Bisesero hagati ya tariki 27 na 30 Kamena 1994. Gusa nyuma y’imyaka 13 y’iperereza, nta muntu n’umwe watangajwe ko abikurikiranyweho.
Ku wa 27 Nyakanga uyu mwaka, abacamanza bakoraga iperereza kuri ibyo birego bamenyesheje impande bireba ko iperereza rigiye guhagarikwa, muri Nzeri ikirego gifungwa bivugwa ko habuze ibimenyetso mu gihe Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko abasirikare b’Abafaransa ku itariki ya 27 Kamena 1994, bijeje abatutsi bari bahungiye mu bisesero kubarinda nyamara bakahagera kuwa 30 Kamena, bagasanga interahamwe zamaze kubica.
Mu gihe cy’iperereza, abantu bane bahoze ari abayobozi mu ngabo z’u Bufaransa nibo bumviswe nk’abatangabuhamya barimo na Général Jean Claude Lafourcarde wari uyoboye Opération Turquoise. Gusa abacamanza banze gutumiza abandi bakekwa barimo François Léotard wari Minisitiri w’ingabo mu gihe cya Jenoside.
Muri uyu mwaka wa 2018 mu kwezi k’Ukwakira, Abarokotse genoside yakorewe abatutsi bongeye gutanga ikirego basaba ko hakongerwa gukorwa iperereza nubwo ryari ryarahagaritswe, basabaga ko hari hakwiye gushakwa ubuhamya bw’abasirikare ndetse n’abanyamakuru bari mu bisesero tariki ya 27 Kamena 1994. Abacamanza bo bategetse ko ibyasabwe n’aba bantu ngo ntacyo byakongeraho mu kugaragaza ukuri.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP bivuga ko Patrick Baudouin umwavoka wo mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu uri i Paris, yavuze ko barimo gushaka uko bajuririra iki cyemezo.
NIYONZIMA Theogene