Gicumbi: Umugabo yatemesheje ishoka umwana avuga ko atari uwe


Abaturage bo mu Mudugudu wa Gashirwe, mu Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba, John Byankundiye na Ingabire Amina babanaga nk’umugabo n’umugore, ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 28 Ugushyingo umugabo yatemye umwana wo muri urwo rugo avuga ko atari uwe.

Umwana watemwe mu mutwe

Abaturanyi babo bavuga ko babana mu bwumvikane buke n’amakimbirane ahoraho kuva bashakana, ku buryo ejo hashize bajya kurwana ngo byatangiye mu gitondo kare.

Umwe mu baturage babibonye yabwiye Radio Ishingiro y’i Gicumbi, ati “Umwana atemwa hari saa tatu (mu gitondo), umugore we yatangiye gukubitwa saa kumi n’ebyiri, umwana bamutemye ku munota wa nyuma ni na we washoje intambara.”

Uyu muturage avuga ko ngo uyu mugabo John Byankundiye yavugaga ko umwana atari uwe, ndetse ngo yakangishije nyina ko natamwica azica umwana we.

Uyu muturanyi wabo ati “Yafashe umwana amujyana mu nzu, numvise atatse rimwe. Umugore yavuze ati ‘Mukecu, amukubise ishoka.’ Numva umugore aravuga ‘ngo John anyiciye imwana, anyiciye imfura’.”

Undi muturanyi wabo yavuze ko babanje gutongana bigeraho bararwana, nyuma ngo John nibwo yakomerekeje umwana ariko abaturanyi bahuruye bagiye kumushaka baramubura.

Abaturage bavuga ko uriya mugabo John yatemye umwana nyuma y’aho nyina yari amaze kumucika.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Felix Ndayambaje avuga ko amakimbirane mu ngo arimo aturuka ku bwumvikane buke bukomoka mu gucunga imitungo y’urugo n’ubusinzi. Yagize ati “Wabonaga henshi haba amakimbirane cyane bitewe n’impamvu y’ubusinzi kandi bifite intera ndende, ariko ubu nta ntera ndende bifite, ubu icyo turimo kurwana nacyo ariko kidafite intera ndende ni amakimbirane yo mu ngo rimwe na rimwe aba ashingiye ku micungire y’imitungo”.

Umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.