Itsinda ry’abasirikare 165 b’u Rwanda rigizwe n’abapilote b’ indege, ababungirije, abakanishi ndetse n’abaganga, bakaba bifashishwa mu bikorwa byihutirwa birimo gutwara ingabo aho zikenewe byihuse, abayobozi ba Loni bari muri icyo gikorwa, gutwara abarwayi cyangwa abakomeretse aho bavurirwa ndetse no gutwara ibikoresho bitandukanye n’ibiribwa aho bikenewe, bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 30 Kanama 2018, bavuye muri Sudani y’Epfo
Aba basirikare bakubutse muri Sudani y’Epfo bakaba ari icyiciro cya gatandatu kuva icyo gikorwa kijyanye n’iby’ibyindege cyatangira mu mwaka wa 2012, bakaba bari batangiye bakoresha indege eshatu za Kajugujugu gusa, ariko kuri ubu zigeze kuri esheshatu, Loni ikaba yarazongereye kuko yasanze zikenewe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Uwari ukuriye bariya basirikare 165 bakubutse mu butumwa bw’amahoro, Maj Mutabazi Pascal, yavuze ko akazi kabo bagakoze neza, aho yemeje ko akazi bari bashinzwe bagakoze neza ndetse na Loni ikaba yarabibashimiye. Yagize ati “twitabazwaga ahantu hagoye kugera aho abandi batinye ariko twebwe tukajyayo kubera umwihariko w’ingabo zacu zibikorana ubunyamwuga, tugatabara abari mu kaga”.
Izi ngabo zifashishwa mu bikorwa byihutirwa birimo gutwara ingabo aho zikenewe byihuse, abayobozi ba Loni bari muri icyo gikorwa, gutwara abarwayi cyangwa abakomeretse aho bavurirwa ndetse no gutwara ibikoresho bitandukanye n’ibiribwa aho bikenewe, babisikanye n’abagenzi babo nabo 165 babasimbuye mu butumwa bw’amahoro bagiye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.
NIYONZIMA Theogene