Komisiyo y’amatora NEC yahuye n’indorerezi


Mu kiganiro yagiranye n’indorerezi z’amatora y’abadepite, Perezida wa komosiyo y’amatora NEC Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko bamaze kwandika indorerezi hafi 1000 ariko ko hagitegerejwe izindi, ku buryo ibikorwa by’amatora ku masite y’itora 2500 bizagenzurwa.  Yagize ati “Indorerezi zemejwe kugeza ubu ni 950, ni ukuvuga ko ari nke ugereranyije n’amasite, ariko tuzi ko abenshi baziyandikisha mu minsi ya nyuma, hari abandi dutegereje”. Muri izo ndorerezi, harimo 766 zituruka mu Rwanda naho 184 ni izaturutse mu mahanga.

NEC yagiranye ikiganiro n’indorerezi zamaze kwemererwa gukurikirana igikorwa cy’amatora y’abadepite

Prof. Mbanda yavuze ko indorerezi ari ngombwa mu migendekere myiza y’amatora kuko raporo yazo igaragaza n’ibikwiye gukosorwa. Yemeje ko yizeye ko kugeza mu gitondo cyo kuya 2 Nzeri bazaba bakiriye izirenga igihumbi, abo bakiyongeraho abahagararira abakandida, nabo bafatwa nk’indorerezi.

Komisiyo y’amatora yamenyesheje indorerezi ko ibikoresho by’amatora byamaze kugera muri Diaspora ndetse ku wa 30-31 Kanama, iby’imbere mu gihugu bigezwa ku Turere. Indorerezi zanamenyeshejwe ko ukwiyamamaza kw’abakandida depite  kuri kugana ku musozo kandi kugenda neza, yaba ku bakandida batanzwe n’amashyaka, abigenga ndetse n’abo mu byiciro byihariye haba urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga.

Prof Kalisa Mbanda yatangaje umubare w’indorerezi zimaze kuboneka

Amatora y’abadepite ateganyijwe kuya 2 Nzeri ku banyarwanda bari mu mahanga, naho abari imbere mu gihugu bazayazindukiramo kuwa 3 Nzeri 2018, komisiyo y’amatora ikaba yamenyesheje indorerezi ko aya matora azatwara ingengo y’imari isaga miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda, muri yo 98% akaba yaratanzwe na Leta y’u Rwanda.

 

NYANDWI  Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.