Hashize amasaha make hamenyekanye uko amakipi y’Iburayi azahura muri UEFA Champinions League 2018/2019

  Ejo hashize tariki  30 Kanama 2018 nibwo habaye tombora  y’amakipi yabaye aya mbere iwabo( UEFA CHAMPINIONS LEAGUE 2018/2019), iyi tombora ikaba yarabereye mu Mujyi wa Monaco mu Bufaransa, ayo makipe akaba yashyizwe mu matsinda umunani(8). Itsinda rya mbere: Atletico Madrid (ESP), Dortmund (GER), Monaco (FRA),Club brugge (BEL). Itsinda rya kabiri: Barcelona (ESP), Tottenham (ENG), Psv (NED), International (ITA). Itsinda rya gatatu: Paris (FRA), Napoli (ITA), Liverpool (ENG), crvena zverda (SRB). Itsindaryakane: Locomotive moskova (RUSS), Fc porto (POR), schalke (GER), Galatasaray (TUR) Itsinda rya gatanu: Bayern (GER), benfica (POR), Ajax…

SOMA INKURU

Abakobwa batarengeje imyaka 20 muri volleyball babonye itike yo gukomeza

  Mu mukino wa nyuma wa volleyball mu itsinda rya kabiri B, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 babanagamo na Misiri yazamutse ari iya mbere, Ibirwa bya Maurice na Uganda, u Rwanda rwatsinze seti ya mbere n’amanota 25-17 biyongeza iya kabiri n’amanota 25-21 mbere yo gutsinda iya gatatu n’amanota 25-23. Iyi kipe y’u Rwanda yabonye itike ya kimwe cya kabiri cy’irangiza mu mikino Nyafurika iri kubera i Nairobi muri Kenya itsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0.  Mu gihe mu itsinda rya mbere A ryabagamo Kenya yakiriye…

SOMA INKURU

FPR Inkotanyi ifite urufunguzo rwa byose -Mayor Rwamurangwa

  Kuri uyu wa kane tariki 30 kanama 2018, mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida depite ba FPR Inkotanyi hamwe n’amashyaka yishyize hamwe nayo cyabereye Rugende ahahuriye Imirenge ya Rusororo na Ndera, Chairman wa FPR mu Karere ka Gasabo akaba n’umuyobozi w’aka Karere Rwamurangwa Steven yibukije abanyarwanda, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi hamwe n’inshuti zabo gutora abakandida depute b’uyu muryango kuko ifite urufunguzo rw’ibibazo byose bikigaragara. Ibi Rwamurangwa yabitangaje ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ibibazo binyuranye bikigaragara muri aka gace kwiyamamaza byabereyemo ndetse n’ahandi hirya hino, cyane cyane ahavuzwe ibura ry’amazi ndetse n’ikibazo cy’ihohoterwa…

SOMA INKURU

Ingabo z’u Rwanda 165 zifashishwa mu bikorwa byihutirwa zakubutse mu butumwa bw’amahoro

  Itsinda  ry’abasirikare 165 b’u Rwanda  rigizwe n’abapilote b’ indege, ababungirije, abakanishi ndetse n’abaganga, bakaba bifashishwa mu bikorwa byihutirwa birimo gutwara ingabo aho zikenewe byihuse, abayobozi ba Loni bari muri icyo gikorwa, gutwara abarwayi cyangwa abakomeretse aho bavurirwa ndetse no gutwara ibikoresho bitandukanye n’ibiribwa aho bikenewe,  bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 30 Kanama 2018, bavuye  muri Sudani y’Epfo Aba basirikare bakubutse muri Sudani y’Epfo bakaba ari icyiciro cya gatandatu kuva icyo gikorwa kijyanye n’iby’ibyindege cyatangira mu mwaka wa 2012, bakaba bari batangiye  bakoresha indege eshatu za Kajugujugu…

SOMA INKURU

Komisiyo y’amatora NEC yahuye n’indorerezi

Mu kiganiro yagiranye n’indorerezi z’amatora y’abadepite, Perezida wa komosiyo y’amatora NEC Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko bamaze kwandika indorerezi hafi 1000 ariko ko hagitegerejwe izindi, ku buryo ibikorwa by’amatora ku masite y’itora 2500 bizagenzurwa.  Yagize ati “Indorerezi zemejwe kugeza ubu ni 950, ni ukuvuga ko ari nke ugereranyije n’amasite, ariko tuzi ko abenshi baziyandikisha mu minsi ya nyuma, hari abandi dutegereje”. Muri izo ndorerezi, harimo 766 zituruka mu Rwanda naho 184 ni izaturutse mu mahanga. Prof. Mbanda yavuze ko indorerezi ari ngombwa mu migendekere myiza y’amatora kuko raporo yazo igaragaza…

SOMA INKURU

TETA NA SANGWA 10

Miguel yasezeye teta ariko amubwira ko hari icyifuzo amufiteho kandi ko batatandukana atakimugejejeho. Teta amutega amatwi, nuko Miguel amubwira mu ijwi rituje riberanye n’umusore utereta koko Ndagukunda Teta arongera na none ati: Teta Megane ndagukunda, pe! Je t’aime beaucoup!! Teta amera nk’uwikanze, nuko Miguel aramubaza ati nifuzaga ko wampa igisubizo. Teta ati : Igisubizo cy’iki ? Nifuzaga ko dukundana, ukambera inshuti y’umukobwa tuzajya tujya inama tugahuza urugwiro Ndabyishimiye, ariko urantunguye, umpe umwanya wo kubyigaho nzagusubiza. Biracyaza.   Musekeweya Liliane    

SOMA INKURU

Abayobozi b’inzego z’ibanze za Nyaruguru basabwe gukora kinyamwuga

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo Habitegeko Francois yaburiye abayobozi bakorana anabasaba gukora kinyamwuga bakareka amagambo no kwirirwa mu nzoga kandi udashoboye akarekura akajya mu bindi.  Yagize ati “Abafite ingeso mbi, kwiyandarika, abantu bafashe amapaji mu kabari, saa sita ukagenda ugasanga gitifu w’Umurenge akutse Primus, kurya bitanu by’umuturage ngo umuhe girinka, kumurya bibiri ngo urangize urubanza rwe, nta mikino”. Ibi akaba yarabivuze ejo hashize kuwa Gatatu tariki ya 29 Kanama 2018, ubwo hasinywaga imihigo hagati y’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ndetse n’abafatanyabikorwa, Umuyobozi w’aka  Karere, Habitegeko Francois,…

SOMA INKURU

Miss Rwanda Iradukunda yatumiwe mu birori i Washington

  Ibirori Miss Rwanda Iradukunda Liliane yitabiriye “Fashion Weekend” muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washington, byateguwe n’umuryango w’abagande baba muri Amerika witwa “Ugandans in North America Association” (UNAA), bizaba kuva kuri 31 Kanama kugeza kuya 03 Nzeli 2018. Ibi birori byatumiwemo Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ndetse n’undi munyarwandakazi w’umunyamideri Kate Bashabe uzaba amurika imyenda ye muri ibi birori. Uru rujyendo Miss Iradukunda akaba yarufashe ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki ya 29 Kanama 2018. Mu kiganiro n’itangazamakuru  Prince Kid yavuze ko Nyampinga w’u Rwanda yerekeje muri Washington…

SOMA INKURU

Iteganyagihe ry’u Rwanda ryemeje ko imvura ikirimbanyije

Umuyobozi muri Meteo-Rwanda ushinzwe Iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa, Twahirwa Antoine yatangaje ko iyi mvura y’impeshyi itazatuma iy’umuhindo igabanuka. Yabivuze muri aya magambo ati“Iyi mvura tubona ubu, izakomeza kugwa kugeza hagati mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka, ubwo imvura y’umuhindo izaba itangiye, abantu rero ntibakeke ko hagiye kongera kuva izuba ryinshi”. Uyu muyobozi yahamije ko ikirere cy’u Rwanda kiragaragaza ko gifite imvura ihagije, kandi no mu gihembwe cy’ihinga mu Rwanda hose imvura izakomeza kugwa. Uyu muyobozi ushinzwe iteganya gihe muri Meteo-Rwanda yasobanuye ko imvura yaguye mu mpeshyi yaturutse ku isangano…

SOMA INKURU