Ubundi buryo bwatekwamo kawunga


Ibikoresho

Ifu y’ibigori, amata y’inshyushyu, amazi, umunyu n’igitunguru.

Uko bikorwa

Ufata amazi ukayacanira,  yamara kubira ukaba uyashyize muri telemosi kugira ngo adahor,  ku muntu ufite imbabura ebyiri si ngombwa telemosi. hakurikiraho kubiza inshyushyu nayo imaze gushya ikaba ishyizwe ku ruhande.

Hari uburyo bwinshi bwo guteka iri funguro kandi rikaryoha cyane, kuko hari n’abashobora gukoresha uburyo bwo kubanza gucamutsa amavuta, nyuma, utetse afata isafuriya akayishyiramo ya mazi yashyizwe iruhande, ayavanze n’amata. Ibyo bikorwa ku buryo bunganya igipimo.

Ayo mazi n’amata birongera bigacanirwa, byamara kubira utetse agashyiramo ifu ya kawunga, agatangira gusonga umutsima. Aha, ni ngombwa kuwusongera ku ziko kugira ngo urusheho gushya neza.

Ni ngombwa kumenya igihe umunyu bawutekera kugira ngo utajya iruhande rumwe cyangwa ntuze gushya kandi umunyu mubisi si mwiza k’ubuzima bw’umuntu.

Ku muntu ubishatse, ashobora kudashyiramo umunyu.  Ni ngombwa kureka Kawunga igashya neza kugira ngo itamerera nabi abayirya.

kawunga itekwa mu buryo bunyuranye

Iyi fu ya kawunga irimo vitamine A na za vitamine B z’ubwoko bwinshi ndetse n’imyunyu ngugu itandukanye, ishobora kuribwa na buri wese kandi agatangira kugira ubuzima bwiza nubwo nta mboga zihambaye yaba arisha umutsima wayo.

Uburisho

Isosi y’inyama, imboga, isombe, isosi y’ifi, dodo, ibishyimbo n’ibindi bitewe n’icyo umuntu akunda.

Igihozo Uwase Justine

 


Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.