Imikino ya Playoffs muri Baskettball irakomeza


Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kanama 2018 nibwo imikino ya playoffs isoza umwaka w’imikino muri Basketball iza kuba ikomeza hakinwa umukino wa Gatatu haba mu bagabo ndetse no mu bagore.

playoffs irakomeza

Mu bagabo ikipe ya Patriots BBC izaba icakirana na REG BBC aho amakipe yombi amaze gutsindana umukino umwe kuri umwe kuko ikipe ya Patriots BBC yatsinze umukino wa mbere ku manota 63-58, naho ikipe ya REG BBC igatsinda umukino wa kabiri ku manota 73-65.

Kuwa Kane tariki ya 2 Kanama 2018

18:00: APR WBBC vs IPRC-South WBBC
20:00: REG BBC vs Patriots BBC

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori ikipe ya APR WBB na IPRC-South WBBC zinganya umukino umwe kuri umwe kuko ikipe ya IPRC-South ariyo yatsinze umukino wa mbere ku manota 69-61 naho APR WBBC yegukana umukino wa kabiri ku manota 51-47.

Kuwa Gatanu mbere y’uko hakinwa umukino wa kane yaba mu bagabo ndetse n’abagore hanateganyijwe kandi umikino wa Gicuti uzahuza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 izaba ukina n’abanyarwanda baba hanze y’igihugu.

Kuwa Gatanu tariki ya 3 Kanama 2018

16:00: NT U-18 vs Diaspora
18:00: IPRC-South vs APR WBBC
20:00: Patriots BBC vs REG BBC

 

NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.