TETA NA SANGWA

Ku meza y’uruziga umukobwa w’umwangavu, Teta uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko yicaye mu ruhame rw’abantu arimo aritegereza Umusore mwiza cyane ariwe SANGWA nawe w’imyaka 21 kandi nyamara Sangwa uwo nguwo yubitse umutwe mu ikaye arimo arasubira mu masomo ye cyane cyane ko Teta we ikaye ye yayifunguye, nyamara kuyirebamo ngo asome ibyanditse bikaba byanze kubera kurangarira Sangwa. Teta aritegereza umusore mwiza w’igikara, w’imisaya miremire, ufite imisatsi y’irende imuryamyeho ndetse n’ubwanwa bumanutse imisaya yombi bugahurira kukananwa, maze akagira inkomanga zivanze n’ubwoba bwinshi biturutse k’urukundo rwamurenze aribaza ati : Mbega umuhungu…

SOMA INKURU

Umunsi w’umuganura ntukiri uw’ubuhinzi n’ubworozi gusa -Minisitiri Uwacu Julienne

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru avuga ku bijyanye n’umunsi w’umuganura, yatangaje ko n’ubwo mu myaka itambutse umuganura wafatwaga nko kwishimira no gusangira umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, bityo ugasanga n’imbuto yatangwaga  yarabaga ijyanye n’ubuhinzi,  ariko ubu uyu munsi  uko u Rwanda rutera imbere hari ibindi byiciro by’ubuzima bitanga umusaruro mu iterambere ry’igihugu nabyo bitari ubuhinzi n’ubworozi gusa . Kuwa gatanu w’ icyumweru cya mbere cya Kanama, u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’umuganura, uyu mwaka ukaba uzaba ejo ku itariki ya gatatu, ukaba ari umunsi w’ubusabane mu muryango,…

SOMA INKURU

Imikino ya Playoffs muri Baskettball irakomeza

Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kanama 2018 nibwo imikino ya playoffs isoza umwaka w’imikino muri Basketball iza kuba ikomeza hakinwa umukino wa Gatatu haba mu bagabo ndetse no mu bagore. Mu bagabo ikipe ya Patriots BBC izaba icakirana na REG BBC aho amakipe yombi amaze gutsindana umukino umwe kuri umwe kuko ikipe ya Patriots BBC yatsinze umukino wa mbere ku manota 63-58, naho ikipe ya REG BBC igatsinda umukino wa kabiri ku manota 73-65. Kuwa Kane tariki ya 2 Kanama 2018 18:00: APR WBBC vs IPRC-South WBBC 20:00:…

SOMA INKURU

Abahinzi barasaba ko bahagararirwa mu byemezo bibafatirwa mu mihigo n’igenamigambi by’Akarere

Abahinzi n’abajyanama b’akarere ntibavuga rumwe ku ruhare rw’umujyanama mu byemezo bifatirwa umuhinzi mu mwuga we w’ubuhinzi, abajyanama bo mu Karere ka Kayonza bemeza ko abahinzi bahagarariwe kuko njyanama itorwa n’abaturage ndetse ikaba ari nayo iyobora Akarere. Abahinzi borozi bo mu Karere ka Kayonza bifuza ko bagira uruhare ruziguye mu ingenamigambi ry’Akarere ku ngingo y’ubuhinzi, Gahaya Alphonse ni umuhinzi wo mu Murenge wa Mwiri yagize ati: “twifuza ko umuhinzi yagira uruhare mu bimukorerwa cyane cyane ibirebana n’ubuhinzi, kuko abenshi bamufatira ibyemezo sibo bakora ubwo buhinzi n’ubworozi, niyo mpamvu twifuza ko twagira…

SOMA INKURU