Abarenga 80% bari mu Kigo Ngororamuco i Nyamagabe bahuye n’ihungabana-ACP Gumira


Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamucomu Rwanda butangaza ko abarenga 80% mu rubyiruko ruri kugororerwa mu Kigo cy’Igororamuco cya Nyamagabe bahuye n’ihungabana kubera impamvu zitandukanye zirimo no kuba barafashe ibiyobyabwenge.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, ACP Gumira Rwampungu Gilbert, yavuze ko abenshi mu bahagororerwa bahuye n’ikibazo cy’ihungabana.

Urubyiruko ruri mu kigo ngororamuco cy’i Nyamagabe ruvugwaho kuba 80% muri bo barahungabanye

Ati “Abarenga 80% bazanywe aha bahuye n’ikibazo cy’ihungabana, biterwa n’impamvu zitandukanye ari ugukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga ari no kuba abaragize ibibazo mu miryango yabo byo guhohoterwa.”

Muri icyo kigo hazanywe urubyiruko 1 500 kugororwa ariko hasigaye 1 437 kuko hari abasanganywe uburwayi budashobora kuhakirira bajyanywa kuvurirwa ahandi.

ACP Gumira yakomeje avuga ko iyo bamaze kugororwa no kuvurwa hakurikiraho kubasubiza mu buzima busanzwe.

Usibye kugororwa no kuvurwa, bigishwa imyuga itandukanye izabafasha kwibeshaho bageze hanze.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe igororamuco cya Nyamagabe, Bizimana Syliverien yavuze ko urubyiruko 1 437 rugororerwa muri icyo kigo ruri mu byiciro bitandukanye.

Yavuze ko hari abagiye bakoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi na héroine n’ababaswe n’inzoga zitandukanye. Hagaragaye kandi abafite uburwayi butandukanye burimo n’igituntu n’izindi ndwara z’ubuhumekero bakaba bari kuvurwa.

Bamwe mu rubyiruko bari kugororerwa mu Kigo cy’igororamuco cya Nyamagabe bavuga ko bafashwe neza kandi bizeye ko bazasohoka ari abantu bazima.

Hakizimana Noel w’imyaka 29 yaturutse mu Karere ka Karongi; avuga ko yakoresheje urumogi ariko kuri ubu amaze guhinduka. Yacikirije amashuri ageze mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza.

Ati “Navuga ko 90% niyumva nk’umuntu muzima utagifite ibibazo nk’ibyo nari mfite mbere. Sinkibona amashusho, sinkirara mvugaguzwa n’umurimo nerekejeho amaboko ngerageza kuwukora neza kandi niyumvamo ubushake muri njyewe.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Muvunyi Zuberi, yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo bagabanye umubare w’abafite ibibazo byo mu mutwe batewe n’ibiyobyabwenge.

Ati “Icya mbere Minisiteri ikora ni ukubaka ubushobozi; kongera abantu bashobora gufasha, kuvura no kugira inama bano bantu bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe. Ku rwego rw’abajyanama b’ubuzima hahuguwe hafi ibihumbi 25 mu buryo bwo gufasha bano bantu.”

Yakomeje avuga ko kuri buri Kigo Nderabuzima hari gushyirwa umuforomo ufite ubumenyi bwo kwita ku barwayi bo mu mutwe.

Yavuze kandi ko ko Bitaro byose haba abaganga bafite inshingano zo kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Icy’ingenzi ngo ni uko hakorwa ubukangurambaga kandi buzakomeza bwo kumenyekanisha ububi bw’ibiyobyabwenge no kugira inama abantu yo kwirinda ikintu cyose gishobora gutera uburwayi bwo mu mutwe.

Ikigo gishinzwe igororamuco cya Nyamagabe cyatangiye tariki ya 18 Kamena 2019. Abahagororerwa baturuka mu turere twose tw’u Rwanda.

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.