Kubona icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe byorohejwe


Ubu muntu wese ufite telefone igezweho cyangwa mudasobwa ifite internet anyuze ku rubuga rwa Irembo, ashobora gusaba ndetse agahabwa icyangombwa cyerekana ko yakatiwe cyangwa atakatiwe hifashishijwe ikoranabuhanga atiriwe agana ubushinjacyaha ngo bukimuhe mu ntoki.

Uburyo bwo kubona iki cyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cg atakatiwe bworohejwe

Mu busanzwe umuntu yasabaga iki cyangombwa akoresheje ikoranabuhanga ariko ubu azajya anagihabwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, nk’uko byatangajwe mu kiganiro ubushinjacyaha bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere.

Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco, yavuze ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzaruhura Abanyarwanda mu ngendo zitandukanye bakoraga, bubarinde gutonda umurongo aho uru rwego rukorera bashaka iki cyangombwa ku mpamvu zitandukanye.

Yagize ati “Hari imbogamizi nyinshi zishingiye ku itangwa ry’icyangombwa cy’uko umuntu yakatiwe n’inkiko cyangwa atakatiwe kuko mwabonaga ukuntu abantu baza bagatonda umurongo ahangaha ari abasaba akazi, ari abakenye ibindi byangombwa bisaba ko icyo cyemezo baba bagifite”.

Yongeyeho ko iki kije nk’igisubizo kuko Abanyarwanda bagiye bagaragaza ko inzira binyuramo ngo babone iki cyangombwa zigoranye kandi zitinda.

Umuyobozi Mukuru wa Irembo, urubuga ruzajya rutangirwaho iki cyangombwa Keza Faith, yavuze ko uretse kuba ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzorohereza abaturage buzanafasha leta kwirinda ikibazo cy’ibyangombwa byiganwa.

Ati “Icyo bivuze ntago ari ugufasha umuturage gusa ahubwo ni n’umutekano w’icyo cyangombwa kuko icyangombwa twandika hano tugaha umuntu biroroshye cyane ku cyigana bivuze ko undi muntu nawe ufite ubuhanga ashobora gushushanya ibyo ashaka akigana wa mukono yabonye ku cyangombwa cy’undi cy’undi akabona icyo yashakaga”.

Keza yongeyeho ko abaturage batuye mu bice by’icyaro badakwiye kubona iri koranabuhanga nk’imbogamizi kuko hari abakozi bakorana na Irembo babegereje bashobora kubafasha igihe bo baba batabashije kubyikorera.

Uzajya usaba iki cyangombwa azajya akibona mu minsi itatu nk’uko byari bisanzwe gusa ubushinjacyaha butanga icyizere ko uko iminsi izagenda iki gihe gishobora kugabanuka.

 

UWIMPUHWE Egidia

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.