Urubyiruko rwarangije kaminuza rudafite akazi BDF ibahishiye ibanga mu buhinzi n’ubworozi


Ni ku nshuro ya gatatu BDF itanze aya amahirwe aho urubyiruko rudafite akazi ariko rwarangije kaminuza rutanga imishinga, iyujuje ibisabwa igafashwa kubona inguzanyo binyuze mu guhabwa ingwate. Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imishinga ishorwamo amafaranga muri BDF, Diana Kareba, yavuze ko mu mpera za 2016 aribwo batangije umushinga ugamije gutera inkunga abarangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza ariko badafite akazi.

Diane Kareba ati “Urubyiruko ntirukwiriye kumva ko ubuhinzi n’ubworozi ari imyuga iciriritse, kuko ari ikintu bashobora gukora kikabatunga kandi hari ubuhamya bw’abahawe ingwate mbere kuri ubu bamaze kugera kure. Byagaragaye ko ubushomeri buri hejuru mu barangije kaminuza, ariko nanone bashobora kujya mu buhinzi n’ubworozi bakabubyaza umusaruro bakoresheje ubumenyi n’ikoranabuhanga bakuye mu mashuri.”

BDF ifasha urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu buhinzi n’ubworozi

Abemerewe gutanga imishinga yabo ni Abanyarwanda barangije Kaminuza ariko badafite akazi gahoraho, kandi bafite ubushobozi bwo kwibonera byibura 10% by’amafaranga bakeneye ngo batangire gukora.

Abujuje ibisabwa bajyana imishinga yabo ku Karere bazakoreramo, nyuma ikazasuzumwa na komite igizwe n’inzego zitandukanye zirimo BDF, Ihuriro ry’Urubyiruko ruri mu buhinzi “ RYAF”, Urugaga rw’abikorera “PSF” n’Akarere.

Iki gikorwa kizarangira tariki ya 19 Ukwakira 2018,  imishinga 60 irimo ibiri muri buri karere akaba ariyo izatoranywa hashingiwe ku ngingo zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment