Igisirikare cya Burkina Faso cyagabweho igitero

Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko ku Cyumweru tariki 11 Nzeri 2022, hari abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku kigo cya gisirikare giherereye mu gace ka Deou mu karere ka Sahel, gihitana abasirikare b’iki gihugu babiri. Amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika avuga ko uretse aba basirikare ba Leta bapfuye, bagenzi babo nabo babashije kwivugana 10 muri aba barwanyi babagabyeho igitero, ndetse babaka zimwe mu ntwaro bari bafite na moto bagendagaho. Igisirikare cya Burkina Faso kivuga ko aba barwanyi baje bashaka kwinjira mu kigo, haba imirwano yo kubakumira ari nayo yaguyemo aba…

SOMA INKURU

Yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana arera

Umugabo w’imyaka 37 wo mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Nyamirama, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umugore we ariko batabyaranye ufite imyaka 11. Uyu mugabo yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize mu mudugudu wa Kamonyi, akagari ka Gikaya, mu murenge wa Nyamirama. Amakuru IGIHE yamenye ni uko ikirego cyatanzwe na nyina w’uyu mwana, ngo yavuze ko yagiye kubona abona umwana we ararize avuga ko mu nda harimo kumurya. Ubwo ngo yakomezaga kumubaza icyo yabaye umwana yakomezaga kurira cyane avuga ko n’imyanya ye y’ibanga iri kumurya, …

SOMA INKURU

Karongi: Abana basaga ibihumbi 12 bibasiwe n’igwingira

Nyuma y’isesengura ryakozwe n’akarere ka karongi ryagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye barenga ibihumbi 12. Umwaka wa 2022 watangiye abayobozi b’akarere ka Karongi bazi ko akarere gafite abana 32,4% bagwingiye ariko batazi abo bana abo aribo n’aho baherereye. Inama yahuje abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza mu Ntara y’Iburengerazuba muri Werurwe, yagaragaje ko kutamenya imyirondoro y’abana bagwingiye ngo imiryango yabo yitabweho by’umwihariko biri mu bituma igwingira ridacika. Nyuma y’iyo nama akarere ka Karongi kapimye abana bose batarengeje imyaka 5, gasanga mu bana 41 420 batarageza kuri iyo myaka,…

SOMA INKURU