Lionel Messi w’imyaka 36, rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine na Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we wegukanye igihembo mu bagabo, nk’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2023 mu bihembo bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).Uyu mwanya akaba yawuhataniraga na Erling Haaland ndetse na Kylian Mbappé. Ibyagendeweho hatoranywa abagabo bitwaye neza mu bihembo bya FIFA ni ibyakozwe hagati ya tariki ya 19 Ukuboza 2022 n’iya 20 Kanama 2023.Impamvu ni uko ibihembo bya 2022 byarebye no ku Gikombe cy’Isi cya 2022 cyarangiye ku wa 18 Ukuboza. Nubwo bimeze…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
USA: Yanditse amateka atorwa nka Miss Amerika ari umusirikare mu ngabo zirwanira mu kirere
Madison Marsh Umukobwa w’imyaka 22 usanzwe ari umusirikare urwanira mu kirere akaba afite ipeti rya “sous lieutenant”, yegukanye ikamba yegukanye ikamba rya Miss Amerika. Akaba yaritabiriye iri rushanwa ry’ubwiza agaharariye Leta ya Colorado. Yahigitse abakobwa 50 bahagarariye Leta 50 zose zigize Amerika ndetse n’undi umwe uhagarariye ‘District ya Columbia’. Umuvugizi wa Air Force Academy, yatangaje ko Marsh abaye umusirikare wa mbere wo mu rwego rw’abasirikare bakuru (officier) ukiri mu gisirikare, ugiye mu marushanwa ya Miss America. Uretse kuba ari umusirikare mu gisirikare kirwanira mu kirere, Marsh afite n’impamyabushobozi yo mu…
SOMA INKURUHagaragajwe ibibazo by’ingutu byugarije urwego rw’ubuzima
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yatangarije abadepite bagize Komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu bimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye urwego rw’ubuzima birimo ubuke bw’abakozi, imibereho yabo iri hasi iterwa ahanini no kuba bahembwa umushahara muke. Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko abakora mu rwego rw’ubuvuzi bafite ibibazo bitandukanye, bikeneye gukemurwa kugira ngo umusaruro wabo ukomeze kwiyongera. Ati “ Ntabwo ikibazo ari umubare muke gusa gusa. Harimo n’uburyo bakoreramo, ubuke bwabo butuma batabona n’ikiruhuko, na byo twagiye tubirebaho, haba umushahara ndetse n’agahimbazamusyi, turi gukorana n’inzego za Leta ku buryo kajya…
SOMA INKURURwanda: Abantu bafite ubumuga babaye indashyikirwa ku murimo bahishuye ibanga bakoresha
Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire yabo ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) muri 2022, ryatangaje ko 30% by’abantu bafite ubumuga ari bo bafite akazi mu gihe abatabufite ari 48%. Umubare uri hejuru w’abantu bafite ubumuga bari mu kazi uherereye mu karere ka Nyagatare ku kigero cya 41%, mu gihe umubare uri hasi w’abantu bafite ubumuga bafite akazi ari 21% bagaragara mu karere ka Karongi. Muri aba bantu afite ubumuga imibare igaragaza ko bari mu kazi harimo intangarugero nubwo nabo bemeza ko hari imbogamizi zikigaragara. Indashyikirwa mu burezi muri…
SOMA INKURUMuri Kiyovu Sports ibintu bikomeje kujya irudubi
Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Obediah Mikel Freeman, yafatiriye ibikoresho birimo imipira kubera ideni aberewemo. Ibi bibaye nyuma y’aho ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kugorwa n’ibibazo by’amikoro kuva uyu mwaka w’imikino watangira. Ibi byabaye mu myitozo yo ku wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2024, ubwo uyu mukinnyi yafataga ibikoresho akavuga ko abisubiza ari uko yishyuwe. Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko Cabangula yasabaga byibura ibihumbi 300 Frw mu yo aberewemo kugira ngo atange ibikoresho ikipe ikomeze imyitozo. Uyu mukinnyi ngo yahawe ibihumbi 150 Frw, maze yemera gutanga ibyo yari yafatiriye. Ubuyobozi…
SOMA INKURUUmuhanzi Davis D yasimbujwe Juno Kizigenza mu ndirimbo ’Peace of mind remix ” ya Shemi mu buryo butunguranye
Hari ku wa 09 Ukuboza 2022 ubwo umusore wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, Shemi Gibril yashyiraga hanze indirimbo yise ’Peace Of Mind’. Iyi ndirimbo yabaye isereri mu mitwe y’abanyarwanda, byumwihariko yigarurira imitima y’urubyiruko rwiganjemo igitsina gore. Iyi ndirimbo yahinduriye ubuzima uyu wari umwana, biza kumenyekana ko ari umwishywa w’umuhanzi The Ben biba akarusho kuyikunda cyane ko bari bamenye ko isuku igira isooko. Iyi ndirimbo ikimara gukundwa cyane, bamwe mu byamamare nyarwanda bifuje ko bayisubiranamo n’uyu Shemi ariko bakagorwa nuko yabaga ari ku ishuri [yigaga aba mu kigo] bigatuma…
SOMA INKURUIgihangage mu mupira w’amaguru mu Budage yapfuye
Umunyabigwi wa Bayern Munich n’ikipe y’igihugu y’Ubudage,Franz Beckenbauer yapfuye afite imyaka 78. Beckenbauer -uzwi ku kabyiniriro ka Der Kaiser cyangwa The Emperor ni umwe mu bagabo batatu, we na Mario Zagallo w’umunya Brazil na Didier Deschamps w’Umufaransa, batwaye igikombe cy’isi nk’abakinnyi n’abatoza b’ibihugu byabo. Uyu Frank Beckenbauer ni umwe muri bantu bari bubashywe mu Budage kubera ibyo yagezeho nk’umukinnyi wugarira. Akurikiye umunyabigwi Mario Zagallo wapfuye mu cyumweru gishize. Beckenbauer yakiniye Ubudage bw’Iburengerazuba imikino 103 ndetse nubwo yari myugariro,yatsindaga ibitego cyane. Umuryango we wasohoye itangazo rigira riti: “N’gahinda kenshi turabamenyesha ko…
SOMA INKURURusizi: Baratabaza nyuma y’aho amashyuza akomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake
Abaturage bo mu karere ka Rusizi n’abaturuka imihanda yose bajya kwivurisha amazi ashyushye ava mu butaka bita amashyuza, bishimira ko yongeye kugaruka, bagasaba inzego z’ubuyobozi ko hashyirwaho imicungire inoze mu kwirinda impanuka. Uku gusaba imicungire inoze yayo bije kuko akomeje gutwara ubuzima bw’abantu barimo n’umwana wayaguyemo ku wa Kabiri tariki 2 Mutarama mu 2024. Ubusanzwe bamwe mu bayakoresha bemeza ko hari ubwo bayajyamo barwaye akabafasha korohererwa dore ko hari n’abakora ibilometero byinshi bagiye kwifashisha aya mazi avugwaho kuvura indwara z’imitsi, iz’uzurwungano ngogozi n’iz’impyiko. Nubwo bimeze bityo ariko hari ubwo hashobora…
SOMA INKURUBruce Melodie yatangaje impamvu atashyira ku mbuga nkoranyambaga ze indirimbo nshya ya The Ben
Ddumba ubusanzwe witwa Semitego Muzafaru mu kiganiro kigufi kuri Instagram, yatumiyemo umuhanzi Bruce Melodie, uyu muhanzi yanze yivuye inyuma kuba yashyira indirimbo nshya ya The yashyize hanze yitwa “Ni Forever” yakoreye umugore we Uwicyeza Pamella, ku mbuga nkoranyambaga ze. Mu kubaza Bruce Melodie yabajijwe ikihishe inyuma yo kuba atashyize indirimbo ya The Ben ku mbuga nkoranyambaga ze kandi abandi bahanzi babikoze, Bruce Melodie amusubiza ko atari akazi ke kwamamaza indirimbo z’abahanzi bagenzi be. Ati “Ni nde wababwiye ko namamaza indirimbo? None se we ajya anshyira ku mbuga ze (posting)? Iyi…
SOMA INKURUCarcarbaba icuruza imodoka zigezweho, zikomeye, zikoresha amashanyarazi na lisansi, zuje ikoranabuhanga ku giciro gito
Carcarbaba ni kampani icurururiza imodoka mu Rwanda, ihagarariye inganda nyinshi zikora imodoka mu bushinwa by’umwihariko ikorana n’uruganda “DONGFENG Motors”. Yafunguye imiryango ku mugaragaro mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2022. Ubuyobozi bwayo butangaza ko bacuruza imodoka nziza, zikomeye, zigezweho, zifite ikoranabuhanga rihambaye zibungabunga ibidukikije ku rwego mpuzamahanga kandi ku giciro gito. Ni muri urwo rwego ubuyobozi bwa Carcarbaba bwaboneyeho umwanya wo kwakira abakiriya bayo kuri uyu wa gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, iboneraho n’umwanya wo kubamurikira imodoka nshyashya igiye kugezwa mu Rwanda mu kwezi kwa Mutarama 2024 izaba ikoresha amashanyarazi…
SOMA INKURU