Ba DASSO bane bo mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi


Abakozi bane b’Urwego rwunganira Uturere mu gucunga umutekano, DASSO, bakorera mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bari mu maboko y’Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, bakekwaho kwiba ibikoresho bari bashinzwe kurinda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo,Uwajeneza Jeanette avuga ko ibikoresho bashinjwa byabuze, nyuma bakaza kubigarura. Ati “Hari ibintu byari byafashwe bibitswe ku murenge nuko biza kubura birimo ifumbire, amabati 49 n’ibiryabarezi bibiri, nuko tubabajije baza kubigarura ku mugaragaro no mu nama baza kubyemera ko bari barabigurishije.”

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yemeza ko aba bakozi barimo gukurikiranwa. Ati “Aba ba DASSO bane barafunzwe aho barimo gukurikiranwa ku cyaha cyo kwiba ibyo bashinzwe kurinda.”

Itegeko rigena ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro, igihano cyikuba kabiri.

@umuringanews,com


IZINDI NKURU

Leave a Comment