Ubwo Senegal yatangiraga ibikorwa byo gukingira abaturage bayo icyorezo cya COVID-19, Perezida w’iki gihugu , Macky Sall na we ari mu bakingiwe. Perezida Macky Sall yakingiwe ku wa 25 Gashyantare. Iki gikorwa kikaba cyaranyuze kuri televiziyo zitandukanye zo muri iki gihugu. Kuva mu minsi ibiri Senegal itangiye ibikorwa byo gukingira abaturage bayo, imaze gukingira abagera ku 4000. Inkingo iki gihugu kiri gukoresha ni izigera kuri doze ibihumbi 200 cyaguze mu Bushinwa. BBC yatangaje ko Perezida Macky Sall yavuze ko bahisemo kuba baguze izi nkingo kuko batari gutegereza igihe bazagerezwaho izo…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Polisi y’u Rwanda yagobotse ikigo cy’amashuri cyari kibasiwe n’inkongi y’umuriro
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gashyantare ahagana saa munani nibwo abapolisi bo mu ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi bagiye kuzimya inkongi y’umuriro yarimo kubera mu macumbi y’abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Gisenyi Adventist Secondary School (GASS) riherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi. Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega yavuze ko muri iryo joro Polisi yatabaye igerageza kuzimya inkongi ntihagira umunyeshuri ugira icyo aba ndetse na bimwe mu…
SOMA INKURUIcyo abana b’abahungu basambanyijwe basaba umuryango nyarwanda nyuma y’akaga gakomeye bibonyemo
Abana b’abahungu bagize ingorane zo gusambanywa baravuga ko byabagizeho ingaruka zirimo n’indwara zidakira bagasaba ko umuryango nyarwanda wahagurukira iki kibazo ku buryo bw’umwihariko. Uyu musore wimyaka 18, twamuhimbye Claude ariko aya si yo mazina ye y’ukuri avuga ko yasambanyijwe afite imyaka 14, gusobanura urwo rugendo biragoranye, ariko arabisobanura. Yahize ati “Nari mvuye mu rugo ngiye kuvoma, mpura n’umuntu arantwaza yari mukuru, anjyana mu gashyamba kaba hari hafi ya Expo, amfatiraho icyuma arambwira ngo ryama hasi ankuramo icyuma ndaririra abikoze birandya cyane byabanje kwanga asigamo ibintu bimeze nkamavuta, mva amaraso ndinda…
SOMA INKURUCovid-19 ikomeje guhindura isura nyuma y’ingamba zikakaye zo kuyirinda
Uyu munsi kuwa kane tariki 12 Gashyantare 2021, mu Rwanda habonetse abantu 259 bakize icyorezo cya COVID19 bituma umubare w’abamaze gukira ugera ku 13,937 bangana na 81%, abantu batanu nibo bahitanywe n’iki icyorezo, bituma umubarew’abamaze gupfa bose bagera kuri 236. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi bashya babonetse ari 132 batumye umubare w’abamaze kurwara Covid-19 ugeraku 17,200 barimo 3,027 bakirwaye barimo 16 barembye. Aba barwayi bashya muri bo abo mu mujyi wa Kigali ni 25, Kayonza 12, Nyaruguru 11, Gisagara 10, Nyamagabe 10, Muhanga 9, Karongi 7, Ruhango 7, Nyagatare 6,…
SOMA INKURUDiamond yatangaje uburyo kubaka izina bihenze
Umuhanzi Diamond Platinumz yahishuye uburyo indirimbo ’Number one’ yakoranye na Davido wo muri Nigeria ari imwe mu zamutwaye akayabo mu myaka ye ya mbere mu muziki, ikanamushora no mu madeni. Iyi ni indirimbo yamamaye cyane muri Afurika no mu bindi bihugu bitandukanye byo hanze yayo, ituma izina rya Diamond Platnumz ryamamara cyane. Kugira ngo wumve neza uburemere ibi bintu bifite biroroshye, urebye kuri YouTube usanga indirimbo Diamond yabanje gukora wenyine yasohotse mu 2013, ifite abayirebye basaga miliyoni zirindwi gusa mu gihe iyo yasubiranyemo na Davido ikajya hanze mu ntangiriro za…
SOMA INKURUMuhanga: Padiri yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Padiri Habimfura Jean Baptiste wo muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi. Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 wabakoreraga. RIB itangaza ko kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare ari bwo uyu mupadiri yafashwe ageze ku ku mupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe, agerageza gutoroka. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko Padiri Habimfura afungiye kuri Stasiyo ya RIB i Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje ku byaha akurikiranyweho. NIYONZIMA Theogene
SOMA INKURURwanda: Inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Lt. Gen Jacques Musemakweli
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwashenguwe n’urupfu rwa Lt. Gen. Jacques Musemakweli waguye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare biherereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali azize urupfu rusanzwe rutewe n’uburwayi. Ubuyobozi bwa RDF buti “Roho ye iruhukire mu mahoro.” RDF yatangaje ko Lt. Gen. Musemakweli yashizemo umwuka ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda riragita riti: “RDF yihanganishije kandi yifatanyije n’umuryango we usigaye, muri ibi bihe bikomeye by’umubabaro. Amakuru y’igihe cyo kumusezeraho no kumushyingura azabamenyeshwa nyuma.” Inkuru y’urupfu rwa Lt. Gen.…
SOMA INKURUKigali: Hakuweho urujijo rw’umuturage wasenyewe nyuma y’amezi atandatu inzu yuzuye
Ubuyobazi bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bwakuyeho urujijo ku makuru amaze iminsi atangazwa, y’umuturage Twagiramungu Jean Baptiste utuye mu murenge wa Kigarama, mu karere ka Kicukiro, wasenyewe inzu yari amazemo amezi atandatu. Twagiramungu aherutse gutangariza bimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ko yasenyewe kubera ko yanze gutanga ruswa, nyuma yo kwanga kuyitanga inzu ye bigaragara ko yari nziza cyane ubirebeye inyuma igahita ihatwa amapiki igasigara ari umusaka. Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, yasobanuye icyatumye uyu muturage asenyerwa gihabanye n’ibyo umuturage atangaza…
SOMA INKURUGuhoza inyungu z’u Rwanda imbere umusemburo w’ubutwari- Min Bamporiki
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri Zimbabwe na Botswana kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga kuri iki cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2021. Muyibukije abitabiriye uwo muhango ko guhoza inyungu z’u Rwanda imbere ari wo musemburo w’ubutwari, ati “Gushyira u Rwanda imbere buri munsi biguha imbaraga zo kwimakaza ubutwari buri kanya… Dukwiye guhindura imitekerereze tukumva ko Umunyarwanda aho ari arangwa n’ubutwari, arangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda, tukumva ko kurangwa n’ubutwari ari ubuzima.” Gahunda y’uyu munsi ikurikiye iyabaye ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya…
SOMA INKURURutsiro: Inkuba yibasiye umuryango
Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, inkuba yakubise abana batatu b’abanyeshuri bo mu rugo rumwe umwe ahita apfa abandi bagira ihungabana. Ibi byabaye mu masaha ashyira saa munani z’ijoro.Ubuyobozi bw’umurenge wa Musasa buvuga ko iyo nkuba hari n’ibindi bintu yangije. Umwana inkuba yakubise agapfa ni umukobwa wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda mbere y’uko ushyingurwa, ndetse n’abahungabanye bajyanwa muri ibyo bitaro ngo bitabweho. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musasa, Ruzindana Ladislas yemeje aya makuru. Ati “Uretse…
SOMA INKURU