Minisitiri watawe muri yombi nyuma yo kuryoshya mu mafaranga ya leta


Charles Mchacha wahoze ari Minisitiri ushinzwe ibijyanye no kuhira muri Malawi, yatawe muri yombi ashinjwa gukoresha amafaranga ya Leta mu kwezi kwa buki.

Uyu mugabo wahoze ari Minisitiri kubwa Perezida Peter Mutharika, ashinjwa kuba yarakoresheje amafaranga ya Leta yishimisha muri hotel iri mu mujyi wa Blantyre uhereye mu Majyepfo ya Malawi, akabikora ari kumwe n’umugore we bari bamaze iminsi barushinze.

BBC yatangaje ko hari abandi bayobozi babiri bakuru muri Guverinoma batawe muri yombi.

Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri icyo gihugu rwatangaje ko bazajyanwa mu rukiko bashinjwa ibyaha birimo gukoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwiye, ubusahuzi n’ibindi.

 

 

Source: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.