Dore urutonde rw’abashinjwa kugambanira Afghanistan


Umusirikare ufite ipeti rya General mu ngabo za Afghanistan, Sami Sadat, yashinje Donald Trump na Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’uwahoze ari perezida w’igihugu cye, Ghani Ashraf,gusenya igihugu bakagisiga mu maboko y’Abatalibani.

Intandaro ya byose yavuze ko ari amasezerano y’amahoro uwari Perezida wa Amerika Donald Trump yagiranye n’AbatalibanI muri Gashyantare 2020, yo kuvanayo ingabo ikikura mu kibazo cy’ubwumvikane buke hagati y’izi nyeshyamba na Leta ya Afghanistan.

Sadat yavuze ko na Perezida Ghani yagurishije igihugu asezeranya Abatalibani ko bazagirana amasezerano, bakaba ishyaka aho kuba umutwe w’iterabwoba.

Mu kiganiro na The New York Times, Sadat yavuze ko ingabo ze zatangiye gucika intege ubwo Joe Biden yatangazaga ko akomeje umugambi wa Donald Trump wo gukurayo ingabo za Amerika ndetse agashyiraho itariki ntarengwa yatumye Abatalibani bisuganya.

Yanenze kandi na Perezida Ghani wasezeranyije abaturage kubarinda ubwo Abataliban bafataga imijyi minini y’iki gihugu, ubundi nyuma y’iminsi ibiri akagihunga.

Ati “Ibi harimo ubugambanyi bwinshi. Guhunga kwa Ghani kwashyize akadomo ku mugambi wo kugirana ibiganiro byo gushyiraho amasezerano y’ubufatanye no guha ubuyobozi abataliban byari kudufasha kugumana umurwa mukuru Kabul, bikanadufasha kugenzura abava mu gihugu.”

“Ahubwo icyabaye ni akavuyo n’amashusho ateye ubwoba yagaragaye ku kibuga cy’indege”

Gen Sadat yavuze ko ingabo za Afghanistan atari zo zashyirwaho icyasha cyo gutsindwa n’abataliban kuko byatewe na Amerika ndetse na Guverinoma ya Afghanistan yabataye itabahaye umurongo bagenderaho barwana.

Yatangaje ko mu bushobozi buke bwabo, nta n’ubayobora bafite babaye intwari bakarwana kugera ku iherezo ndetse batakaje abasirikare benshi mu myaka 20 bari bamaze barwana n’Abatalibani, aho yavuze ko batakaje ingabo 66.000 zingana na kimwe cya gatanu cy’ingabo zabo zose.

Gen Sadat yavuze ko gutsinda kw’Abatalibani ari intsinzwi ya politiki mpuzamahanga kuruta uko ari iy’ingabo za Afghanistan.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.