Babiri bafashwe bari mu mitwe ihungabanya umutekano beretswe itangazamakuru


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2020 ku cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura, herekanywe Herman Nsengimana wari umuvugizi w’umutwe wa FLN, umwanya yagiyeho asimbuye Nsabimana Callixte (Sankara) ari kumwe na Mutarambirwa Theobald wigeze kuba Umunyambanga Mukuru wa PS Imberakuri igice cya Ntaganda Bernard.

Uyu uri hagati y’abashinzwe umutekano ni Nsengimana Herman wari umuvugizi w’umutwe wa FLN 
Uyu uri hagati y’abashinzwe umutekano ni Mutarambirwa Theobald wigeze kuba Umunyambanga Mukuru wa PS Imberakuri igice cya Ntaganda Bernard.

Aba bombi bakaba bakurikitanweho ibyaha binyuranye birimo ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. RIB yatangaje ko yatangiye iperereza nirirangiza izashyikiriza dosiye ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yasobanuye ko aba bombi batavugisha itangazamakuru kuko batarabazwa ku byaha bakekwaho.

Muri Mata 2014 nibwo Herman Nsengimana yavuye mu Rwanda akaba yari mu ishyaka rya Nsabimana Callixte, mu gihe mugenzi we Mutarambirwa yari mu ishyaka PS Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda. Yari ashinzwe gushaka abayoboke bajya mu mitwe y’iterabwoba.

Bafashwe kuwa 16 Ukuboza 2019 mu bitero ingabo za FARDC zagabye ku mitwe yitwaje intwaro irwanira mu burasirazuba bwa RDC.

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment