Huye: Nyuma y’imyaka 2 yidegembya yarakoze amahano yafashwe


Umugabo witwa Barthazar uvugwaho kuryamana n’umukobwa we w’imyaka 21 ndetse bakaba  baranabyaranye,  kuri ubu umwana akaba afite imyaka ibiri, yaraye atawe muri yombi ubwo yashakaga kurwanya Police imukuriranyeho gucuruza urumogi. Uyu mugabo ufite imyaka 43 atuye mu mudugudu wa Nyamuko, Akagari ka Kiruhura, Umurenge wa Rusatira mu karere ka Huye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Constantin Kalisa yatangaje ko Barthazar yari amaze igihe bashaka kumufata ariko akamenya amakuru agacika, ariko ubu afungiye kuri station ya Polisi iri i Ngoma.

Ngo hari abantu yahaga amafaranga mu baturage n’abandi bakorana n’inzego z’umutekano bakamurya akara, bigatuma acika. Ati “ Muri Gashyantare, 2019 twagiye kumufata kuko hari amakuru twari dufite y’uko iwe hari ibilo 50 by’urumogi, aza kumenya amakuru aracika.  Hari abantu bamuha amakuru kuko yabahaye amafaranga”.

Uyu mugabo bahimbaga Obed ngo mu bana be batandatu afitemo umukobwa  yateye inda, ubu umwana wabo akaba afite imyaka ibiri.

uKiya muyobozi yatangaje ko ubwo uriya mugabo yafatwaga bamusanganye icyuma ndetse ngo yakundaga kwitwaza umuhoro. Ngo hari kandi n’urumogi bamusanganye.

Bivugwa ko amafaranga Barthazar  yahaga abamuhaga amakuru y’uko agiye gufatwa yayakuraga mu kugurisha imyaka yejeje, mu nzu nyinshi akodesha ndetse no bucuruzi bw’inzoga, ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko ari inkorano.

 

@umuringanews.com

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment