Umugore wahaye umwana we Kiyoda yakatiwe


Urukiiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye  Nyirabizimana Immaculee ushinjwa kuroga umwana we  akoresheje kiyoda, imyaka 25 y’igifungo, nyuma yo kwemeza ko rufite raporo ya muganga  yemeza ko umwana yarozwe hakoreshejwe Kiyoda. Isomwa  ry’uru rubanza ryabaye mu ruhame mu Mudugudu wa Munini,  Akagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi.

Abari bitabiriye urubanza rwa Nyirabizimana rwabereye mu ruhame

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Nyirabizimana Immaculee igihano cya burundu, ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga  rwavuze ko igihano ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gifite ishingiro, ariko butakigenderaho kuko Nyirabizimana  akemera akanagisabira imbabazi. Ikindi ni uko ari ubwa mbere akoze icyaha kandi akaba yarabyaye ari muto bimugabanyiriza ibihano.

Yaramba Athanase Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga yavuze ko bikwiye kubera isomo n’abandi batekereza kwica no gukora ibindi byaha. Rwemeje kandi ko iki cyaha ari icy’uburozi hakoreshejwe Kiyoda.

Minani Aroni wabanaga na Nyirabizimana Immaculee mu buryo butemewe yatangaje ko impanga y’uyu mwana warokotse uburozi yasanze yapfuye atazi icyamwishe kuko yasize ari muzima.

 

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment