Abagabo umunani bashinjwa kuranguza urumogi bacakiwe


Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Werurwe 2019, mu Mujyi wa Kigali nibwo Polisi yerekanye abagabo umunani bakurikiranyweho icyaha cyo kuranguza no kugemura urumogi mu bice bitandukanye by’igihugu, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi iherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Muri aba bagabo hari uwafatiwe mu Karere ka Bugesera afite igipfunyika kirimo ibiro bine by’urumogi n’undi wo mu Karere ka Gakenke wafatanywe agapfunyika k’ibiro 10 akazanye mu Mujyi wa Kigali.

Icyishaka wiyemerera icyaha cyo gucuruza urumogi

Icyishaka Cyprien wo mu Karere ka Gakenke wafatanywe ibiro 10, yemeza ko yafashwe amaze gucuruza urumogi ku nshuro ya kabiri gusa. Ati “Ndashinjwa ko ari njye wari wazanye urumogi ibiro 10 ariko nanjye ni umuntu wari wabinzaniye, icyaha ndakemera.”

Icyishaka avuga ko yari amaze guha urumogi uwitwa Nzabandora inshuro ebyiri. Akaba yarahisemo kurucuruza kugira ngo abone amafaranga kuko yabonaga ababicuruzaga muri ako Karere bari bafunzwe.

Nzabandora Claude washinjijwe na Icyishaka kuba yari umuguzi we, yafatanywe ibiro bine by’urumogi, akaba yatangaje ko yatangiye gucuruza urumogi mu mwaka wa 2012.  Ati “ Bamfatiye i Bugesera kuko niho ntuye bamfatana ibiro bine byari bifunze, nabitangiye kuva muri 2012 ariko nari narabiretse ejo bundi haciyeho nk’icyumweru nibwo nongeye kubyubura kubera ko nari nagize igihombo mu mafaranga”.

Nzabandora nawe yiyemereye icyaha

Nzabandora yongeyeho ko yemera icyaha aregwa anashimangira ko yafashwe amaze gucuruza udupfunyika tugera ku 100 ndetse yari amaze gukuramo agera ku ibihumbi mirongo itandatu. (60,000Frw).

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Mutesi asobanura icyo itegeko ritegenya ku muntu ucuruza urumogi

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, yatangaje ko aba bantu bafatiwe mu bice bitandukanye. Ati “Bagera ku munani bafatiwe mu rumogi ahantu hatandukanye mu buryo butandukanye ku bufatanye n’inzego z’ibanze, iza polisi n’izindi z’umutekano.”

Yasobanuye ko nibahamwa n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 263 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu uhindura urumogi, uruhinga n’ururanguza ahanisha igihano cyo kuva ku myaka 20 kugeza 25 ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15 ariko atarengeje miliyoni 20.

Ikomeza ivuga ko umuntu uruha umwana we ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga kuva miliyoni 30 ariko atarenze miliyoni 50.

 

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment