Abanyeshuri bigaga mu ishuri ryisumbuye riherereye muri Leta ya Borno, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria, bagabweho igitero n’abitwaje intwaro mu gihe bari mu bizamini bya Leta, bituma bamwe muri bo bajyanwa n’abo bagizi ba nabi.
Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko icyo gitero cyabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere mu gace ka Lassa, ko mu karere ka Askira-Uba, aho bikekwa ko cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe wa Islamic State West Africa Province (ISWAP).
Igisirikare cya Nigeria cyahise gitabara nyuma yo kumenya ayo makuru, kibasha kubohora abanyeshuri 10 n’abarimu bamwe bari bamaze gufatwa. Cyatangaje kandi ko ibikorwa byo gushakisha abandi bagishimuswe bikomeje hirya no hino muri ako gace.
Mu gikorwa cyo gutabara habayeho kurasana gukomeye hagati y’ingabo n’abarwanyi, bituma umusirikare umwe n’umwe mu baturage bafasha inzego z’umutekano mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba bahasiga ubuzima.
Igisirikare cyavuze kandi ko cyakomeje gukurikirana abo barwanyi ubwo bahungaga, bamwe muri bo bakicwa, ndetse gifata moto zirindwi bari bakoresheje muri icyo gitero.
Nyuma y’ibyabaye, ubuyobozi bw’inzego z’umutekano bwatangaje ko bwongereye abasirikare n’uburinzi ku bigo by’amashuri biri muri ako karere kugira ngo hirindwe ko habaho ibindi bitero byibasira abanyeshuri.
Leta ya Borno imaze igihe kinini iri mu duce twugarijwe n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba, by’umwihariko Boko Haram na ISWAP, yakunze kwibasira abaturage ndetse n’ibigo by’amashuri hagamijwe guteza umutekano muke.
Iki gitero kibaye nyuma y’igihe gito mu kandi gace ka Mussa-Biri, na ko kari muri Askira-Uba, aho abanyeshuri barenga 40 na bo bashimuswe, ibintu byongeye gukomeza impungenge z’umutekano mu rwego rw’uburezi.
Leta ya Borno kandi ni yo yigeze kuba isibaniro ry’igishimuta cyamamaye ku Isi cy’abakobwa barenga 270 bigaga mu ishuri rya Chibok mu mwaka wa 2014, bafashwe n’abarwanyi ba Boko Haram, inkuru yakuruye impaka n’ubukangurambaga mpuzamahanga bwo kubashakisha.
Nubwo ubuyobozi bwa Nigeria bukomeje gushora imbaraga mu kongera umutekano no guhashya imitwe y’iterabwoba, ibikorwa byayo biracyakomeza guteza ibibazo bikomeye mu bice byinshi byo mu majyaruguru y’icyo gihugu, aho abaturage bakomeje kubaho bafite impungenge z’umutekano muke.
INKURU YA TUYISHIME Eric
