Amerika yahagurukiye leta ya Uganda


Perezida wa Komisiyo ya Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Senateri Jim Risch, yasabye ubuyobozi bw’Amerika kongera kureba uburyo bafatanyamo na Uganda mu rwego rw’umutekano, nyuma y’ibyemezo biherutse gufatwa n’ubuyobozi bw’igisirikare cya Uganda ku birebana n’itangazamakuru.

Mu butumwa yashyize ahagaragara ku wa 29 Kamena 2026, Risch yagaragaje impungenge aterwa n’icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’ibitangazamakuru byigenga birimo NTV Uganda na Daily Monitor, avuga ko ibyo bishobora kubangamira uburenganzira bw’itangazamakuru n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Yavuze ko igihugu nka Amerika gikwiye gukorana n’ibihugu byubahiriza amahame ya demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, aho gukomeza ubufatanye n’abafatanyabikorwa bafata ibyemezo bishobora kubibangamira.

Aya magambo aje akurikira icyemezo cyatangajwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, cyo guhagarika ibyo bitangazamakuru, ibintu byakuruye impaka haba muri Uganda no mu mahanga.

Mu minsi yashize, Gen Muhoozi yakomeje gutangaza ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bugaragaza ko atishimira uburyo ibitangazamakuru bimwe bikora, ndetse agaragaza ko bikwiye gukurikiza amabwiriza y’ubuyobozi bwa gisirikare.

Ku ruhande rw’ibitangazamakuru byahagaritswe, byatangaje ko bitigeze bihabwa impamvu zifatika zatumye ibikorwa byabyo bihagarikwa. By’umwihariko, Daily Monitor isanzwe ifitanye ubushyamirane n’abayobozi bamwe bakuru ba Uganda, barimo Perezida Yoweri Museveni na Gen Muhoozi, bakunze kuyishinja gutangaza inkuru zibabangamira.

Nubwo bimeze bityo, hari icyizere ko iki kibazo gishobora gukemuka binyuze mu biganiro biri gukorwa. Umunyamakuru Andrew Mwenda, uzwiho kuba afitanye umubano wa hafi na Gen Muhoozi, yatangaje ko hari ibiganiro bihuje impande zitandukanye bigamije gushaka uburyo ibyo bitangazamakuru byasubukura ibikorwa byabyo.

Gen Muhoozi na we yemeje ko ibyo biganiro birimo n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, cyane cyane abo ku mugabane w’u Burayi, ariko ashimangira ko ijambo rya nyuma ku hazaza h’ibi bitangazamakuru rizafatwa na Perezida Yoweri Museveni.

 

 

 

 

 

INKURU YA UMWIZA Alice wimenyereza itangazamakuru


IZINDI NKURU

Leave a Comment