Umuhanzi ukunzwe muri Afurika amashusho y’indirimbo ye yamuteje ikibazo gikomeye


Ni amashusho y’indirimbo ya Asake ‘Only Me’ yashyize hanze tariki ya 29 Gashyantare 2024, agaragaramo ari kumwe n’ababyinnyi be bambaye nk’abapadiri ndetse bari gukora imwe mu migenzo ikorerwa mu Kiliziya.

Uyu muhanzi ugezweho muri Afurika akomeje kwatswaho umuriro kubera amashusho y’indirimbo ‘Only Me’, benshi bagaragaza ko atesha agaciro Abakirisitu.

Muri aya mashusho hari aho Asake agera ari kuri Alitari akajya atera ababyinnyi be amafaranga bakagwa hasi nabo bambaye nk’abapadiri, benshi bagaragaje ko ari ugusuzugura Kiliziya.

Aya mashusho akijya hanze yateje impagaragara kuri ‘X’, aho abantu batandukanye bagiye bamubwira ko gukora amashusho nk’aya adahesha agaciro abafite iyi myizerere ari ugutandukira.

Mr Big Shot yagize ati “Urantengushye cyane, ubuhanzi bwawe bwataye agaciro ni gute ushobora gukora amashusho nk’aya atesha agaciro abakirisitu ukagumya unayasakaza?”

Prepys ati “Ubu si ubuhanzi ahubwo ni ugutesha agaciro Kiliziya Gatolika kubera iki wakoze iyi migenzo muri ubu buryo?”

Trate Man ati “Iyi video ikwiye gusibwa.’

Uwitwa Promise yagize ati “We nk’umusilamu ibi ntiyabikora ku idini rye, ari kwikora ibi kuko abakirisitu baroshya ibintu.”

Si ubwa mbere Asake ashinjwe gutesha agaciro abakirisitu kuko umwaka ushize yashyize hanze amashusho y’indirimbo Bandana yakoranye na Fireboy DML, irimo ihene y’umukara yicaye mu rusengero, ibintu nabyo byavugishije benshi.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.