Hagati ya Ukraine n’u Burusiya byongeye kudogera


Abasirikare ba Ukraine baguye mu mutego bisanga bazengurutswe n’ab’u Burusiya mu Mujyi wa Avdiivka ubarizwa mu gice cya Donetsk cyo mu Burasirazuba bwa Ukraine.

Impamvu nyamukuru ni uko Avdiivka ari umujyi ubarizwa mu gice cya Donetsk cyamaze kwigarurirwa n’u Burusiya, uyu mujyi niwo usigaye mu maboko ya Ukraine ari yo mpamvu Abarusiya biteguye guhomba byinshi ariko Donetsk ikigarurirwa burundu.

Avdiivka ni umujyi wabarizwagamo inganda cyane wabaye isibaniro ry’imirwano ku mpande zombi igihe kirekire ku buryo inyubako nyinshi zawubarizwagamo zarimbuwe.

Kuri iyi nshuro imirwano iracyarimbanyije ku buryo abasirikare b’impande zombi bakomeje kuhagwa cyane cyane ku ruhande rw’u Burusiya nk’uko CNN yabyanditse.

Umwe muri ba mudahusha wo mu Ngabo za Ukraine, yavuze ko Abarusiya bari kugaba ibitero ku birindiro byabo mu buryo busa n’ubwiyahuzi, bakabica abandi bakaza na bwo bakabica “ku buryo imirambo yabo iri aha na hariya, imwe yatangiye kwangirika”.

Umwe mu bayobozi b’Ishami ry’Igisirikare cya Ukraine rishinzwe kurwanisha drones, yavuze ko nubwo bakwica Abarusiya 70 umunsi umwe, u Burusiya bwongera bukabasimbuza bakongera bakagaba ibitero nk’aho nta cyabaye.

Uyu muyobozi yavuze ko mu mezi 18 imirwano imaze muri uyu mujyi, drones zabo zimaze kwica Abarusiya barenga 1500, akavuga ko ariko amagana y’abandi bashya agaba ibitero umunsi ku wundi.

Nubwo Ukraine itagaragaza umubare wa nyawo w’abasirikare bayo bamaze kugwa muri Avdiivka ariko bivugwa ko na bo ari benshi kuko umunota ku wundi u Burusiya buri kubasukaho ibisasu bikajyana n’amagana y’abasirikare biteguye gupfa ku giciro icyo ari cyo cyose.

Ubwo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yasuraga Avdiivka yavuze ko ibiri kuba atari intambara ahubwo ari ubwicanyi, agaragaza ko u Burusiya buri gutakaza abasirikare benshi cyane kurusha uko bimeze mu bice bya Bakhmut.

Mu Ugushyingo 2023, Minisiteri y’Ingabo z’u Bwongereza yagaragaje ko u Burusiya bwiteguye gutakaza abasirikare babwo uko bangana kose ariko bakigarurira iki gice nubwo kugeza uyu munsi bitarabahira.

Icyakora nubwo Ukraine iri kwivuga ibigwi, intwaro zikomeje kuyibana iyanga bikajyana n’ubukonje bukabije buri ahari kubera intambara, butuma imashini zirasa ibisasu zidakora, ibiganiro bikaba bikomeje n’abo mu Burengerazuba bw’Isi harebwa ko byibuze bakomeza gufasha ubutegetsi bwa Kyiv gutsinda ab’i Moscow.


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.