Rwanda: Imibare y’abaribwa n’inzoka iteye ikibazo, abayoboka abagombozi baraburirwa


Kuribwa n’inzoka ni imwe mu ndwara zirindwi zititabwaho uko bikwiriye zihangayikishije u Rwanda, dore ko hagaragaye abasaga 1500 bagize iki kibazo. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima gitangaza ko uyu ari umubare w’abagannye amavuriro babashije kumenyekana gusa, ko ariko iyi ari imwe mu ndwara iviramo ubumuga uwariwe n’inzoka igihe atihutiye kujya kwa muganga mu minota 30 akimara kurumwa n’inzoka ndetse n’urupfu rudasigaye.

Kubura ubuzima bikomoka ku ndwara zititabwaho uko bikwiriye harimo no kurumwa n’inzoka ndetse no kugira ubumuga burimo kugira ibinya ku gice runaka (Paralysie) bitewe n’ubumara bw’inzoka yakurumye ndetse n’icyo wakoze nyuma yo kurumwa nayo, cyane cyane hirindwa kugana abagombozi ahubwo hakabaho kwihutira kujya kwa muganga ni umuburo inzego z’ubuzima ziha abaturarwanda bose.

Iki kibazo kikaba gikomeje kongera ubukana mu ntara y’Iburasirazuba, aho mu gihe cy’umwaka umwe wa 2023 mu karere kamwe ka Kirehe ababashije kumenyekana bariwe n’inzoka ari 55.

Abaturarwanda baraburirwa…

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mulindi, Imani Basomingera  atangaza ko igihe cyose umuntu arumwe n’inzoka akihutira kugana kwa muganga mu minota 30 ikurikiraho abona ubufasha bwihuse kandi bwizewe hakabaho no kwirinda ibyo bita kugombora.

Ati: “Uwihutiye kugana kwa muganga mu minota 30 inzoka ikimara kumurya abona ubufasha bwihuse kandi mu masaha 12 akaba yanataha kandi nta ngaruka n’imwe imugeraho (Harimo kugira ibinya bihoraho ‘Paralysie’kuko ubumara buba bwatinze mu mitsi n’aho inzoka yariye).”

Hitiyaremye Nathan, umukozi wa RBC mu gashami ko Kwirinda indwara zititabwaho uko bikwiriye, aburira abaturarwanda gukora ibishoboka bagakumira kuribwa n’inzoka harimo gutema ibihuru aho batuye, kwirinda udukoko twaza mu nzu inzoka yaza ikurikiye nk’imbeba, kwirinda kuryama hasi, kuryama mu nziriramubu kuko kuko isashe neza imurinda inzoka, kwirinda abavuzi gakondo (abagombozi) ahubwo hakabaho kwihutira cyangwa kwihutishwa kujya kwa muganga.

Ati: “Abaturage bagomba kumenya ko abagombozi batavura indwara yo kurumwa n’inzoka zo mu gihuru, abantu bonyine bavura kurumwa n’inzoka ni kwa muganga, bo babyigiye, bazi ingano y’imiti baributange, bazi iminsi bari buyitange, kumenya uubufasha baha ugize ikibazo kuko niba urumwe n’inzoka agannye umuvuzi gakondo akagira ikibazo umutima ugahagarara nta bufasha na buto uyu muvuzi yamuha.”

Hitiyaremye yatangaje ko kurumwa n’inzoka ari ikibazo gikomeye, cyane ko iyo bibaye ntabone ubutabazi bwihuse bishobora kumuviramo urupfu.

Ati: “Ni ikibazo dufite gikomeye kandi umuntu iyo arumwe n’inzoka ntabone ubutabazi bwihuse, bishobora kumuviramo n’urupfu.  Ariko ibi ntibikwiriye kuko twariteguye abaganga barahari, yaba ku bigo nderabuzima no ku bitaro ndetse n’imiti irahari, n’uwaba ari kure yakwitabaza imbagukiragutabara cyangwa agahamagara 114.”

Ni ubuhe butabazi bw’ibanze umuntu warumwe n’inzoka agomba gukorerwa?

Kwirinda gukora ku gisebe cy’aho inzoka yarumye,

kwirinda kugira umuti n’umwe washyirwaho byitirirwa kugombora,

Kwirinda kuzirika hafi y’igice inzoka yarumye kuko bishobora gutuma ibice by’aho yaziritse amaraso atajyeramo bikaba byabora ndetse na nyuma y’aho yaba akaguru cyangwa akaboko yaziritse bakaba babica (amaputation),

Kumurinda umuhangayiko agashyirwa ahatuje,

Kwirinda kuryama agaramye, akaryamira urubavu rw’ibumoso ahasigaye

akihutishwa kugana kwa muganga mu gihe kitarenze iminota 30.

Kujya mu bangombozi ntibikwiriye, ingaruka ntizibarika…: “Ubuhamya”

Mukanyumbayire Doroteya, utuye mu mudugudu wa Nyamiyenzi, akagari ka Mubilizi, murenge wa Nasho atangaza ko akimara kurumwa n’inzoka yageze kwa muganga, ko ariko yahise yitahira ibyo kwa muganga arabihagarika, ariko kugeza ubu akaba yemeza ko ari ubujiji yagize bwamuviriyemo ingaruka zikomeye.

Ati: “Inzoka yandumye hagati y’amano, nyuma ntangira kubyimba umubiri wose, nza kwa muganga ariko naje gutaha njya mu rugo, batangira kugombora, kugeza ubu mfite ibinya by’ibirenge bihora bikonje nta kintu byumva (paralysie) kandi iyo nguma kwivuriza kwa muganga mba narakize neza.”

Mukanyumbayire akangurira abantu bose ko umuntu wese urumwe n’inzoka yakwihutira kugana kwa muganga aho kujya mu bagombozi.

Ngarambe Adeodatus, utuye mu mudugudu wa Kageyo, mu kagari ka Ruhoma, mu murenge wa Nasho, atangaza ko akimara kurumwa n’inzoka kugenda byaramunaniye, yitabaza abagombozi ariko ntibagira icyo bamumarira nibwo yaje kujya kwa muganga.

Ati: “Hashize imyaka itatu inzoka indumye ku kaguru. Byabaye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kujyenda bihita binanira, njya mu bagombozi ariko akaguru gakomeza kubyimba, ntangira kunanirwa kuvuga, ngira umuvuduko ukabije w’amaraso nyuma nza kujya kwa muganga bantera agashinge, ukuguru gutangira kujyenda kubyimbuka, ntangira gukira ariko iyo ntabanza kujya mu bagombozi nkihutira kujya kwa muganga iminsi nari kumara ntabwo yari guhura n’iyo namaze, kuko kwa muganga bafite agaciro gakomeye cyane ku birebena n’ubuvuzi bw’uwariwe n’inzoka kandi n’ubu burwayi budakira bw’umutima mfite  ntabwo nari kugira.”

Ngarambe atangaza ko abataza kwa muganga bamaze kurumwa n’inzoka bakajya mu bagombozi batazi agaciro k’ubuzima, kuko kwa muganga batanga ubufasha mu gihe gito, kandi mu bagombozi ushobora no kuhatakariza ubuzima.

Haracyari imbogamizi…

Hitiyaremye Nathan, umukozi wa RBC mu gashami ko Kwirinda indwara zititabwaho uko bikwiriye, yemeje ko hari ikibazo cy’imyumvire aho abaturage benshi bumwa ko uwarumwe n’inzoka yagana abavuzi gakondo aho kujya kwa muganga.

Indi mbogamizi ikomeye yatangaje ko ari icyuho kiri mu turere tunyuranye, aho abajyanama b’ubuzima batarasobanukirwa n’ubuvuzi bw’ibanze umuntu warumwe n’inzoka ahabwa.

Indwara zirindwi zititabwaho uko bikwiriye zihangayikishije u Rwanda

Mu ndwara zirindwi zititabwaho uko bikwiriye harimo inzoka zo mu nda (Ascaris, Trichirus, Ankylostome), abaturarwanda bagera kuri 41% barazirwaye, hari Teniya yibasira abarenga ibihumbi 3000 buri mwaka, hari indwara y’igicuri aho ku bantu 1000 bayirwaye 23% muri bo baba bagitewe na Teniya, hari indwara ya Bilaliziyoze yagaragaye mu tugari 1013 tw’u Rwanda, indwara z’ubuheri cyangwa shishikara mu mwaka wa 2019 yagaragaye ku bantu ibihumbi 100,000, hari indwara z’imidido cyangwa ibitimbo irwawe n’abagera ku ibihumbi 6000, indwara yo kurumwa n’imbwa ifata abasaga 1000 ku mwaka hamwe n’indwara yo kurumwa n’inzoka ifata abasaga ibihumbi 5000 buri mwaka.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.