U Burundi bwafunze imipaka, dore icyo u Rwanda rwatangaje kuri icyo cyemezo


U Burundi bwafashe umwanzuro wo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda, mu gihe hari hashize iminsi mike Perezida Evariste Ndayishimiye aciye amarenga kuri iki cyemezo, nyuma yo gushinja u Rwanda gushyigikira Umutwe wa RED-Tabara urwanya leta y’igihugu cye.

Ni ibirego u Rwanda rwahakanye, rushimangira ko nta nyungu rwagira mu guhungabanya umutekano w’iki gihugu.

Iri fungwa ry’imipaka ryabaye kuri uyu wa Kane, tariki 11 Mutarama 2024, akaba ari nabwo byamenyekanye ko Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda.

Si ubwa mbere u Burundi bufata icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda, kuko no hagati ya 2015 na 2021 yari ifunze.

Ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yari agiye ku butegetsi, ibihugu byombi byiyemeje kuzahura umubano ariko u Burundi bugatsimbarara ko bukeneye abashinjwa guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza bahungiye mu Rwanda, mu gihe rwo rwerekanaga ko bihabanye n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze kuri uyu Kane, yavuze ko yamenye iby’iki cyemezo cy’uruhande rumwe binyuze mu itangazamakuru.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yatunguwe n’icyemezo cya Leta y’u Burundi cyo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi, ishimangira ko ari umwanzuro uzagira ingaruka ku rujya n’uruza rw’abaturage ndetse n’imihahirane y’ibihugu byombi.

Iti “Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu itangazamakuru yamenye iby’umwanzuro wafashwe n’uruhande rumwe wa Guverinoma y’u Burundi wo kongera gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda.”

U Rwanda rwakomeje ruvuga ko uyu mwanzuro udakwiriye uzabangamira ukwishyira ukizana mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’urw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu bibiri, ndetse ukaba uhonyora amahame y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu bijyanye n’ubufatanye no kwihuza.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.