Yakatiwe igifungo kigeretse ku kindi


Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly aherutse gusaba ko yagirwa umwere mu rubanza yaregwagamo gufata ku ngufu hamwe no gukinisha filime y’urukozasoni umwana w’umukobwa w’imyaka 14. Kuri ubu yahamwe n’ibi byaha ahanishwa igifungo cy’imyaka 20 muri gereza.

Kuwa 23 Gashyantare 2023 umucamanza wa Leta ya Chicago, Harry Leinenweber yasomeye mu rukiko imyanzuro y’urubanza rwa R.Kelly, aho yavuzemo ko R.Kelly yahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu abana b’abakobwa batandatu (6) bari hagati y’imyaka 14 na 16 barimo n’umwana yari yarabyaye muri batisimu (His Goddaughter) akamufata ku ngufu mu mwaka wa 2004.

Umucamanza Harry Leinenweber yakomeje avuga ko R.Kelly yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 atemerewe no kujurira. Iyi myaka uyu muhanzi akatiwe ije yiyongera ku myaka 30 yakatiwe mu mwaka ushize wa 2022 ubwo yahamwaga n’ibyaha byo gufata ku ngufu no guhatiriza abakobwa kwishora mu ngeso z’ubusambanyi hamwe no kubagurisha.

R.Kelly w’imyaka 56 agiye gufungwa imyaka 50, ubwo ni ukuvuga imyaka 30 yakatiwe umwaka ushize kongeraho n’iyi myaka 20 akatiwe ubu. Azasohoka muri gereza afite imyaka 106. Akatiwe iyi myaka kandi nyuma yaho yari yarasabiwe gukatirwa imyaka 25 ndetse nawe yari yarasabye ko ibi aregwa byateshwa agaciro nyamara ntibyamuhira.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.