U Burusiya bukomeje kwihimura kuri Ukraine


U Burusiya bumaze gushwanyaguza ibifaru 16 by’intambara Ukraine yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizwi nka Bradley fighting vehicles. Ni ibifaru byarashwe mu bihe bitandukanye mu minsi ishize nk’uko CNN yabitangaje ibikesha urubuga rw’Abaholandi, Oryx, rumaze igihe rukusanya amakuru y’ubutasi y’ibibera muri Ukraine.

Ibifaru bya Bradley bigendera ku minyururu aho kuba ku mapine, bifite ubushobozi bwo gutwara nibura abasirikare icumi bagiye kurwana.

Byifashishwa mu gutwara abasirikare, bikaba byakwifashishwa haraswa umwanzi washaka kubyitambika. Bivugwa ko iki gifaru kimwe kibarirwa miliyoni 3,2$.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Amerika yoherereje Ukraine ibifaru by’ubu bwoko bigera kuri 60.

Jakub Janovsky ukorera Oryx yavuze ko byinshi muri ibyo bifaru byarashwe n’Ingabo z’u Burusiya, byangiritse bikomeye ariko bishobora gusanwa mu gihe Ingabo za Ukraine zaba zisubije uduce byarasiwemo.

Nibura Oryx itangaza ko Ukraine imaze gutakaza ibikoresho bya gisirikare by’ingenzi bisaga 3600 mu ntambara.

Ukraine imaze iminsi itangije ibitero yise ibyo kwihimura, bigamije kwisubiza uduce twigaruriwe n’Ingabo z’u Burusiya. Kuri uyu wa Mbere byavuzwe ko hari imidugudu itatu yirukanywemo Ingabo z’u Burusiya nubwo bitavugwaho rumwe ku mpande zombi.

 

 

 

 

SOURCE: CNN


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.