Hakomeje gututumba urunturuntu hagati y’u Bufaransa na Burkina Faso


Guverinoma ya Burkina Faso yafunze ibikorwa bya Televiziyo y’Abafaransa (France 24), izira guha ikiganiro Umuyobozi w’Umutwe wa Al Qaeda muri Maghreb (AQIM).

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso, Jean-Emmanuel Ouedraogo, rivuga ko mu guha urubuga Umuyobozi Mukuru wa AQIM (Al Qaeda in the Islamic Maghreb), France 24 yahindutse umuyoboro w’itumanaho ry’abakora iterabwoba, inaha rugari iterabwoba n’imvugo z’urwango ziganisha ku ntego z’uyu mutwe muri Burkina Faso.

Itangazo rikomeza riti “Bityo, Guverinoma mu nshingano zayo no mu nyungu zikomeye z’igihugu, yafashe icyemezo cyo guhagarika gahunda z’ibiganiro za France 24 ku butaka bw’iki gihugu.”

Ibi bibazo byatangiye ubwo ku wa 6 Werurwe, France 24 yatangazaga ibisubizo byanditse bya Abu Obeida Youssef al-Annabi, umuyobozi wa AQIM, ku bibazo 15 byatanzwe n’umunyamakuru wayo, Wassim Nasr.

Mu ntangiriro za Ukuboza nabwo, ubuyobozi bwa Ouagadougou bwahagaritse Radio France Internationale (RFI), ishinjwa gukwirakwiza ubutumwa bukura umutima bw’umwe mu bayobozi b’imitwe y’iterabwoba.

RFI na France 24 kandi byahagaritswe muri Mali nayo iyoborwa n’ubutegetsi bwa gisirikare, bishinjwa gutambutsa ubutumwa bushyigikira iterabwoba.

Guverinoma ya Burkina Faso yaburiye inzego zose ko izakomeza kurengera inyungu z’igihugu, ikarinda abaturage abantu bose bazemera kuba “imizindaro yo kumenyekanisha ibikorwa by’iterabwoba, amagambo y’urwango n’amacakubiri bibibwa n’imitwe yitwaje intwaro.”

Kuva mu 2015, Burkina Faso ihanganye n’imitwe yitwaje intwaro ya Islamic State na al-Qaeda, imaze guhitana abantu basaga 1000 barimo abasivili n’abasirikare, ndetse abagera kuri miliyoni ebyiri bavanywe mu byabo.

Captain Ibrahim Traoré wagiye ku butegesi mu mezi atandatu ashize, avuga ko arajwe ishinga no kugarura amahoro muri iki gihugu.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.